Tuesday, September 8, 2026
RW|EN
SIPORO

Hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino uzahuza APR FC na Aigles du Congo yo muri DRC

Hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino uzahuza APR FC na Aigles du Congo yo muri DRC

Ikipe ya APR FC yatangaje ibiciro by’amitike yo kwinjira ku mukino wo kwishyura uzayihuza Les Aigles du Congo mu mikino y’ijonjora rya CAF Champions League, uzaba ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026.

Uyu mukino uzatangira saa 18:00 kuri Stade Amahoro, aho abafana bifuza kuwureba imbonankubone basabwe kugura amatike hakiri kare.

Ibiciro byashyizwe hanze na APR FC biratandukanye bitewe n’aho umufana azicara muri Stade Amahoro.

Amatike yo mu myanya ya Upper Bowl n’iya Lower Bowl azagura 2 000 Frw, mu gihe uwifuza kwicara muri VIP azishyura Frw 15,000.

Mu myanya wa VVIP, itike izagura 20 000 Frw, mu gihe Executive Seats izaba ari 70 000 Frw.

Abifuza kureba uyu mukino bari muri Sky Box bo bazishyura 500 000 Frw.

Abafana bashobora kugura amatike bifashishije telefoni, bahamagara cyangwa bakanda kuri *939*3*2#.

Uyu mukino wa APR FC na Les Aigles du Congo wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uje ukurikira uwabanje wabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakiniwe i Lubumbashi, nta bafana bari muri sitade.

Uyu mukino warangiye ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, itsinzwe igitego 1-0, ikaba ifitenintego yo kuwutsinda kandi yizeye kubigeraho nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakinnyi bayo.

Uko ibiciro by’amatike bihagaze:

  • Upper Bowl:  2 000 Frw
  • Lower Bowl: 2 000 Frw
  • VIP: 15 000 Frw
  • VVIP: 20 000 Frw
  • Executive Seats: 70 000 Frw
  • Sky Box: 500 000 Frw

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − ten =