Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo akaba azwiho no gususurutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yifuza umuhungu yazakodesha kuri Saint Valentin, asaba ababyifuza kumwoherereza amafoto ariko ayo bamwoherereje ni umuti w’amenyo.
Shaddyboo bakunze kwita umwamikazi w’Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ntasiba gushyira ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bigatuma abazikoresha baganira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, Shaddyboo yashyize igitekerezo kuri Twitter cyatunguye benshi.
Yagize ati “Abahungu bari gukodeshwa kuri Saint Valentin [umunsi witiriwe uw’abakundana], mushyire iphoto munsi (muri Commentaires) n’igiciro cyanyu.”
Abahungu bari gukodeshwa kuri st Valentin, mushyire iphoto munsi (muri Commentaires)ni igiciro cyanyu .
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 10, 2022
Bamwe mu bamukurikira bashyizeho ibitekerezo bisekeje biherekejwe n’amafoto na yo atuma abantu bamwenyura.
Bamwe bavuze ko bakodeshwa ibiceri 250Fr, abandi 1 000Frw mu gihe mafoto bagiye bashyiraho arimo iy’umugabo bigaragara ko afite umubyibuho uhagije indi y’umuntu wisize ibintu umubiri wose ndetse n’andi bigaragara ko agamije gusetsa abantu.
RADIOTV10