Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/02/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda

Ruger wo muri Nigeria ugiye gutaramira mu Rwanda

Share on FacebookShare on Twitter

Ruger ukomoka Nigeria wakunzwe mu ndirimbo ‘Dior’ ategerejwe mu Rwanda, aho azaba aje gutaramira Abanyarwanda aho azaba afatanyije na mugenzi we na we wo muri Nigeria witwa AV.

Iki gitaramo giteganyijwe ku italiki ya 19 Gashyantare 2022 i Rebero muri Canal Olympia, aho imyanya isanzwe umuntu azishyura amafaranga y’u Rwanda 10.000, muri VIP bibe 25.000  mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 300.000 F.

Diane Abubakar umuyobozi wa Drip City Ent irimo gutegura iki gitaramo, mu kiganiro avuga ko ari kimwe muri byinshi bateganya uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka iyi sosiyete iteganya gukora ibitaramo byinshi kandi binini cyane ko muri Kamena na Nyakanga bitegura kuzakora ibitaramo bikomeye.

Yavuze ko impamvu bahisemo gutumira Ruger na AV ari abahanzi bakiri bato kandi bagezweho bifuza ko bagira n’imishinga bakorana n’abahanzi nyarwanda.

Ati “Ruger agezweho mu ndirimbo nka Dior Snapchat n’izindi ziri mu zigezweho ku Isi yose, ni kimwe n’iya AV yitwa Confession, ni bato kandi bakunzwe cyane n’urubyiruko ni yo mpamvu twahisemo n’abahanzi nyarwanda bari mu rugero rumwe.

Twizeye neza ko bazaduha ijoro tuzahora twibuka, Ubu ni bwo buryo bwiza bwo gutangira umwaka ku bahanzi nyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange.”

Umuziki uzacurangwa muri iki gitaramo uzavangwa na Dj Toxxyk na Marnaud bafashwe na DJ SL uri mu bavanga imiziki bakomeye muri Nigeria.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eleven =

Previous Post

Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga watse umuturage ruswa ya Miliyoni 10 yafashwe yakira Miliyoni 1,4Frw ya Avance

Next Post

Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti yatawe muri yombi Nyuma yo kwica Ingurube y’umuturage

Related Posts

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean...

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’imyidagaruro kubera amashusho ye yasakaye, ari kubarizwa ku Mugabane...

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
01/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad usanzwe akora ibiganiro bitambuka kuri YouTube, akurikiranyweho ibindi byaha byiyongera...

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

by radiotv10
29/11/2025
0

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umuhanzi B-Face w’i Burundi yumvikanamo avugamo amagambo y’ibitutsi ku Banyarwanda, byamenyekanye ko yabarwaniye ishyaka,...

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
28/11/2025
0

Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi nka Darest, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, ku munsi umwe na Micky na AG Promoter na...

IZIHERUKA

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine
IBYAMAMARE

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti yatawe muri yombi Nyuma yo kwica Ingurube y’umuturage

Kayonza: Umuyobozi w'Umusigiti yatawe muri yombi Nyuma yo kwica Ingurube y’umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.