• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukecuru w’imyaka 102 arifuza kuziyamamariza kuba Perezida w’Igihugu

radiotv10by radiotv10
18/02/2022
in Uncategorized
0
Umukecuru w’imyaka 102 arifuza kuziyamamariza kuba Perezida w’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 102 wo muri Nigeria yatangaje ko azatanga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’iki Gihugu azaba muri 2023 yo gushaka uzasimbura Perezida Muhammadu Buhari uzaba arangije manda ze.

CGTN dukesha aya makuru, ivuga ko uyu mukecuru witwa Nonye Josephine Ezeanyaeche, yabitangarije ku mugaragaro Television yitwa NTA (Nigerian Television Authority) ikorera muri Nigeria mu murwa mukuru i Abuja.

Mu kiganiro yagiranye n’iyi Television, Josephine Ezeanyaeche yemeje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida yo muri 2023.

Uyu mukecuru wahawe izina rya Mama Africa, akomoka mu gace kitwa Aguata, muri Leta ya Anambra, yashinze umuryango uvugira rubanda uzwi nka Voice for Senior Citizens of Nigeria.

Yavuze ko yiteguye guhatana mu matora ya Perezida mu gihe abona abato batabyifuza.

Nigeria ntiteganya imyaka ntarengwa y’abantu bemerewe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu mu gihe itegeko ryatowe muri 2018, riteganya ko imyaka mito y’umuntu wemerewe kwiyamamariza kuba Perezida ari 40 ikaba yaravuye kuri 35 yahozeho mbere.

Perezida Muhammadu Buhari uyobora iki Gihugu cya Nigeria, we ntiyemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ataha kuko arangije manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ezeanyaeche yiyongereye ku batangaje ko baziyamamaza barimo Umuyobozi mukuru w’Ishyaka rya APC (All Progressive Congress), Ahmed Tinubu na Guverineri wa Leta ya Ebonyi, David Umahi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Next Post

Umukobwa warokotse impanuka yateranye amagambo n’uwavuze ko yari yasinze

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Umukobwa warokotse impanuka yateranye amagambo n’uwavuze ko yari yasinze

Umukobwa warokotse impanuka yateranye amagambo n'uwavuze ko yari yasinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.