Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”

radiotv10by radiotv10
24/02/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”
Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Jean Pierre wiyita Issa New Boy, wamamaye nka Inyogoye kuri YouTube, ari mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we. Akiva mu kuvuga isezerano, yagize ati “Ndagapfusha Rukara.”

Uyu mugabo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo YouTube kubera amashyengo ye by’umwihariko imvugo yakoresheje ya ‘Inyogo ye’ ikamamara cyane, ni umwe mu bakunze kugaragara mu biganiro bya YouTube.

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakunze kuvugisha uyu mugabo, ni we watangaje ko yasezeranye mu mategeko.

Mu butumwa Nyarwaya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe itewe n’uyu mugabo.

Yagize ati “Ndumva nshimye Imana ko bibaye!! Habiyaremye Jean Pierre AKA Issa New Boy uyu munsi yavuye mu rukiko (Umurenge) mu isezerano ry’amatgeko.”

"Ndumva nshimye Imana ko BIBAYEEEE!!HABIYAREMYE JEAN PIERRE AKA ISSA NEW BOY UYU MUNSI YAVUYE MURUKIKO(UMURENGE)CIVIL MARRIAGE ❤🙏👊 pic.twitter.com/DrWAxch071

— Yago_pon_dat (@yagoforeal) February 24, 2022

Ubu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza Habiyaremye Jean Pierre yambaye ikote ndetse n’umugore we n’umwana wabo bavuye gusezerana.

Uyu mugabo Habiyaremye Jean Pierre yakunze kumvikana ashimira uyu Munyamakuru Nyarwaya, aho anamwita umubyeyi we kubera ibyo yamufashije kuva batangira kuganira mu biganiro byatambukaga kuri YouTube.

Imvugo ye “Inyogo ye” yaramamaye cyane kuva mu minsi yashize, kuko iri gukoreshwa n’abantu batandukanye iyo bashatse kugaragaza ko umuntu afite uburyo akoramo ibintu, bakagira bati “buri wese agira inyogo ye.”

Inyogo ye asohotse mu Murenge amaze gusezerana ati “Ndagapfusha Rukara”
N’umugore we bamaze gusezerana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 4 =

Previous Post

TdRda2022: Umufaransa watwaye Etape I yegukanye n’iya V, Umunyarwanda aba uwa 3

Next Post

Menya impamvu isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryigijwe inyuma

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

by radiotv10
05/06/2025
0

Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël mu ishoramari ry’imyidagaduro mu Rwanda, uherutse gutangaza ko yifuza kuzana mu Rwanda umuhanzi Chris...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abandi batangabuhamya bari bashinjije Urayeneza Gerard bakomeje guhindura imvugo bamushinjura

Menya impamvu isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryigijwe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.