Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

radiotv10by radiotv10
28/02/2022
in MU RWANDA
0
Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko abaturage bavugishije itangazamakuru, bamererwa nabi n’abayobozi babita abagambanyi, bakagaragaza ko iki kibazo gikwiye gufatirwa umuti.

Aba baturage bavuga ko rimwe na rimwe iyo hari uwavugishije itangazamakuru, ashyirwa imbere y’inteko rusange y’abaturage, akabibazwaho.

Bamwe mu baturage babanje kwanga kuvugisha RADIOTV10, bavuga ko bamwe badashobora no guhingutsa ko nyuma yo gutanga amakuru bagiye botswa igitutu n’abayobozi.

Umwe yagize ati “Nk’iyo hari umuyobozi ugiye kureba, barabigucyurira ngo ‘aaah ni wa wundi wirirwana n’Abanyamakuru’. N’ubu mbivuze ntabwo nabura uwo ngenda nkumva abincumiyemo bamaze kubona ko ari njye wavugiye kuri radio.”

Undi muturage avuga ko yigeze kujya kureba umukozi w’Umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amugezaho ikibazo afite, aho ahinduriye asubiye mu Kagari bamwuka inabi.

Uyu muturage yagize ati “Ngarutse nsanga byantanze mu Kagari k’iwacu, social na Gitifu bankubise amaso, yampayinka rero!! Nenda gukubitwa.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko abayobozi bababuza kuvugisha itangazamakuru bagaragaza ibibazo byabo nyamara bo baranze kubibakemurira.

Undi ati “Ndifuza ko bakomeza bakohereza Abanyamakuru bagasakara mu baturage bakajya hasi mu Midugudu bakareba ibibazo bafite, kuko hari n’uvuga ati ‘ndajya kubwira Mayor ndasanga uwo ndega ari we ndegera’.”

Umukozi mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ushinzwe guhuza ibikorwa n’itangazamakuru, Jean Bosco Rushingabigwi avuga ko kuba umuturage yagaragariza itangazamakuru ibibazo, atari ikibazo mu gihe ibyo avuga ari ukuri.

Rushingabigwi avuga ko kuba umuturage yagaragariza Itangazamakuru ibibazo, binafasha abayobozi kumenya ahari ibibazo.

Ati “Niba umuturage ahaguruka akavuga ngo iki n’iki n’iki ntikigenda, ahubwo itangazamakuru ryanabivuga umuntu akumva ni amahirwe yo kumenya ikibazo.”

Rushingabigwi avuga kandi ko nta muyobozi ukwiye kwanga kuvugisha itangazamakuru kuko ibyo baba bavugaho byose biba biri mu nyungu z’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − four =

Previous Post

Mugishaaaa Moiseeee…Ku nshuro ya mbere Umunyarwanda yegukanye Etape muri TdRda ya 2.1

Next Post

Abarusiya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23
AMAHANGA

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
25/12/2025
0

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarusiya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine

Abarusiya ibihumbi n'ibihumbi biraye mu mihanda bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.