Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aba mbere b’Amavubi aheruka guha ibyishimo Abanyarwanda bageze mu mwiherero (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
11/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aba mbere b’Amavubi aheruka guha ibyishimo Abanyarwanda bageze mu mwiherero (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ahamagaye abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti, abakinnyi ba mbere bakina imbere mu Gihugu, bamaze kugera mu mwiherero.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyamba zabwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto y’aba bakinnyi bageze aho bagombaga guhurira ngo bafate imodoka iberecyeza aho bakorera uyu mwiherero, ubuyobozi bwa FERWAFA bwagize buti “Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gishuti u Rwanda ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, kandi ryatangaje ko “Umwiherero watangiwe n’Abakinnyi bakina imbere mu Gihugu.”

Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko abakinnyi b’Amavubi, bari gukorera umwiherero muri Hoteli imwe iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu gihe imyitozo izajya ibere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino wa mbere wa gicuti, u Rwanda ruwufitanye na Botswana tariki 22 Werurwe 2024, mu gihe uwa kabiri uzaba tariki 25 Werurwe uzahuza Amavubi na Madagascar.

Ni umukino ugiye kuba Amavubi ari mu kanyamuneza, kuko uwo Ikipe y’u Rwanda iheruka gukinana na Afuruka y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, rwawutsinzemo ibitego 2-0.

Muhadjiri wa Police FC na we yongeye guhamagarwa
Na Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu
Mitima Isaac wa Rayon na we yaje
Niyombugabo Claude akaba na Kapiteni wa APR na we yaje
Na Kwitonda Alain bakunda kwita Baka wa APR

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

IFOTO: Abasirikarekazi b’u Burundi mu karasisi katambutse imbere ya Perezida Ndayishimiye

Next Post

MONUSCO yavuze ku byo yashinjwe hifashijwe amashusho agaragaza M23 iyinyura imbere yemye

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MONUSCO yavuze ku byo yashinjwe hifashijwe amashusho agaragaza M23 iyinyura imbere yemye

MONUSCO yavuze ku byo yashinjwe hifashijwe amashusho agaragaza M23 iyinyura imbere yemye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.