Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aba mbere biganjemo Abanyarwanda baturutse mu Gihugu kirimo intambara bageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Aba mbere biganjemo Abanyarwanda baturutse mu Gihugu kirimo intambara bageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 42 biganjemo Abanyarwanda, bavuye mu Gihugu cya Sudan kimaze iminsi cyugarijwe n’intambara, bageze mu Rwanda amahoro, bakirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Aba bantu barimo Abanyarwanda 32 n’abanyamahanga 10, bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe mu gicukuru cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023.

Bageze ku Kibuga cy’Indege, bakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga.

Iki Gihugu cya Sudan kivuyemo aba baturage, kimaze ibyumweru bibiri kiri mu ntambara, ishyamiranyije ingabo za Leta za Perezida Gen. Fattah al-Burhan w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Igihugu, ndetse n’ingabo z’uwahoze amwungirije General Mohamed Hamdan Dagalo, ubu batavuga rumwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2023, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hatagize igikorwa ngo iyi ntambara ihagarare, ishobora gusiga abantu babarirwa mu bihumbi 800 bahunze iki Gihugu.

Imibare iheruka kujya hanze tariki 25 Mata 2023, igaragaza ko abantu 559 bari bamaze kuburira ubuzima muri iyi ntambara yibasiye cyane Umurwa Mukuru wa Khartoum ndetse Darfur, mu gihe abamaze gukomerekamo barenga 4 000.

Bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubunyi n’Amahanga yabahaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 3 =

Previous Post

Umuherwe uri mu bakomeye ku Isi yahawe inshingano mu Rwanda

Next Post

Jolly yahuye na Miss Uganda ufite amaraso y’Ubunyarwanda aramutaka karahava

Related Posts

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

by radiotv10
14/01/2026
0

Most people think mood comes only from thoughts or emotions. But your daily environment plays a very big role in...

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

IZIHERUKA

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)
IMIBEREHO MYIZA

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

by radiotv10
14/01/2026
0

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

14/01/2026
BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

14/01/2026
Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Jolly yahuye na Miss Uganda ufite amaraso y’Ubunyarwanda aramutaka karahava

Jolly yahuye na Miss Uganda ufite amaraso y'Ubunyarwanda aramutaka karahava

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.