Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri
Share on FacebookShare on Twitter

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w’akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi kipe yabashashije gutsinda. Ngerageza kumenya amakuru yayo uko yaba ameze kose, cyangwa ko haba harimo ibihuha byinshi, ubundi nkatoranya ayo nabona yakwizerwa. Ngira agahinda kenshi cyane iyo Rayon Sports iri gutsindwa umusubirizo, nkarushaho gushengurwa umutima iyo mbona nta cyizere ko bizahinduka.

Mubyumve nk’ukuri si agahinda ahubwo ni ugushenguka umutima. APR FC yaradusize, aho tuzayifatira bisa nk’aho bitari vuba, byo bikarushaho kuryana.

Mu gihe Munyakazi Sadate yatorwaga akaba umuyobozi wacu, icyizere cyari kinshi, twumvaga tubonye umuyobozi uri Jeune, uzakora kinyamwuga uzubaka

Rayon Sports izakomera ku ruhando mpuzamahanga. Ibitekerezo bye iyo wabyumvaga kubera urukundo dukunda iyo kipe, wabonaga mwagezeyo koko

muzaba muri mamakipe akomeye muri Africa ariko ibyo byose byaje guhomba bigenda birushaho kuba bibi cyane, sinjya menya neza koko niba ari Covid19 twabishyiraho gufailinga, na n’ubu sindabimenya neza. Ikipe itangiye kumurenga kubera amafaranga, atangira gushwana n’abamuzanye, biragenda biba bibi murabyibuka. Muri icyo gihe isengesho ryari icyadukiza Sadate Munyakazi, ikipe yakongera ikabaho igatwara ibikombe, twakongera tugasohokera Igihugu tukajya mu matsinga tukabisubiramo. Muri icyo gihe numvaga Sadate ari we kibazo. Kumukira bingana no gutwara igikombe cya Shampiyona, ibintu nari mpuje n’Aba-Rayon benshi bagenzi banjye. Ntibyatinze yaje kuvaho mu buryo mwibuka bwasabye imbaraga nyinshi nyuma y’induru yari iminsi mu ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi kurusha andi.

Nyuma ya Sadate haje Jean Fidele, ariko abahoze muri Rayon Sports bose basabwa kuva iruhande ikipe kugira ngo batazavangira abayobozi bashya bari bagiyeho. Mu gutangira kwe, nk’umuntu utarabaga mu mupira cyane, yaje akora ikosa rikomeye avuga ko aje kwirukana ibisambo, kuko yumvaga ko muri Rayon Sports habamo ibisambo. Abantu baba bashaka kujyamo ngo bayibe, yagerageje kurwana kuri Rayon Sports mu mbaraga ze, akajya ashaka utudeal two kuzafasha ikipe bitavuye ku muntu/ ku bantu, muri macye twatangiye tutamwemera neza ariko uko byagenda biza byarangiye tumwemeye, uko yateguraga ikipe, muri make ntabwo yabaye umuyobzi mubi, nubwo yaje tutamwemera, yadutsindiye APR FC icyo gihe yarahanganaga na yo bigaragara.

Gutsindwa kwa Rayon bibabaza benshi

Wabonaga ko ikibazo afite ari uko ari umwe, nta yandi maboko yari afite ariko yarakomeje ararwana kugeza dutwaye Supercup dutsinze APR (3-0) tuyirusha bigaragarira buri wese, dutwara Peace Cup dutsinze APR FC twari muri condition mbi cyane.

Igihe kiragera aragenda; abo twita abasaza bari barahagiritswe byarangiye bagarutse byari ibyishimo ku Ba-Rayon benshi kubera amateka y’ibyo bakoze twumvaga bazabisubiramo cyangwa ko atari ubwa mbere, gutwara Shampiyona, gusohokera Igihugu tukagera mu matsinda n’ibindi.. Icyo gihe basabwe gushyira hamwe, bakubaka ikipe izira amacakubiri kandi ihatana. Ntibyatinze nyuma yamezi abiri cyangwa atatu batangira kutumvikana, gucikamo kabiri, bigenda biba bibi kugeza aho bongeye kubahagarikwa.

Kugeza ubu sinzi niba ikibazo cyacu kikiri umuyobozi, cyangwa se abayobozi, ubu umubare munini urifuza ko Fidele yagaruka nubwo bisa nk’ibidashoboka.

Guhatana na APR byo ntibyenda gukunda ntanubwo ari vuba rwose. izi kipe ebyiri zo muri Sudan nizihama aha ntakabuza nyuma y’imyaka ibiri, APR FC izaba iri kubona challenge ihagije izatuma ijya muri Champions League group stage, kuko ni cyo ibura gusa.

Narebye umukino wa Rayon Sports na Al Hili, ni agahinda kubona ikipe ikina kuriya, amarira aba abunga mu maso gusa, abafana bakunda ikipe yabo nubwo agahinda ari kenshi cyane.

Umuti

Igihe cyose twifuza ko umupira wacu uzatera imbere, iyi ikipe igomba kuba ikomeye, gukomera kwa APR FC yonyine ntabwo bizaduhaza nk’Igihugu dukeneye byibura amakipe Ane (APR FC, Rayon Sports, Kiyovu na Mukura), byakunda na Entincelles. bitagenze gutyo, ntabwo bizakunda, APR yonyine irusha izindi imbaraga.

Niba Leta yadufasha izo kipe enye cyangwa eshanu zigakomera tuzagira umupira uri ku rwego rushimishije. Tuzahangana n’izindi, hazazamo amafaranga kandi ndabizi ko byakunda, niba ibyo bitakunda: kuri Rayon Sports yanjye: Mureke tureka gushobora amafaranga mu bakinnyi bameze nk’abo dufite, dusubire inyuma, twemere APR FC, n’izindi bajye badutsinda uko bashaka ariko dutegure byibura abana bameze nk’abatujyanye mu matsinda ya 2018, ubundi dushyire imbaraga mu bagore ho birashoboko ko twazanazana Champions League yabo.

Turababaye! Umukunzi wa Rayon Sports w’akadasohoka.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =

Previous Post

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Related Posts

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

by radiotv10
19/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w'Amaguru mu Rwanda na Rwanda Premier League ikurikirana Shampiyona, bamaganye imyitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR...

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

IZIHERUKA

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri
FOOTBALL

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.