Abacunga WhatsApp bagize icyo bavuga ku kuvaho kwayo kwateje sakwesakwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amasaha hafi abiri y’irungu ku bakoresha WhatsApp, yabaye nk’umunsi wose byumwihariko ku bakunda gukoresha uru rubuga. Ubuyobozi bwa kompanyi ya Meta icunga uru rubuga, biseguye ku barukoresha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, abakoresha WhatsApp bayobewe ibibaye ubwo uru rubuga rwavagaho mu Bihugu bimwe na bimwe byo ku Isi, ntibabashe gukomeza kuganira n’inshuti.

Izindi Nkuru

Ni ikibazo cyakangaranyije benshi ndetse bamwe bagiteraho urwenya, bagaragaza ko kumara umwanya uru rubuga rwavuyeho, byahinduye imibereho ya benshi.

Umuvugizi wa sosiyete ya Meta isanzwe icunga uru rubuga rwa WhatsApp, yavuze ko bisegura ku bw’iki kibazo cyabayeho.

Yagize ati “Turabizi ko abantu bagize ikibazo mu kohererezanya ubutumwa kuri WhatsApp uyu munsi, ariko ikibazo twagikemuye kandi turisegura ku bw’ingaruka cyateye.”

Muri icyo gihe cy’amasaha abiri WhatsApp yavuyeho, abagera mu bihumbi 68 mu Bwongereza bari bamaze kwandika bagaragaza iki kibazo, mu gihe muri Singapore bari ibihumbi 19 ndetse n’ibihumbi 15 muri Afurika y’Epfo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru