Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari mu byishimo nyuma yo kubakirwa irigezweho.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, abacururiza hejuru y’iri soko rya Kabarondo bari babwiye RADIOTV10 ko bahanyagirirwa, abandi na bo bacururizaga hasi mu nkengero z’iri soko, na bo bavugaga ko hababangamiye kuko hatabonaga.
Icyo gihe kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwari bwazeje aba bacuruzi ko mu mpera z’uyu mwaka w’Ingengo y’Imari bazaba babonye aho bacururiza habanogeye.
Aba bacuruzi, ubu barashimira ubuyobozi n’Itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi, kuko ubu bacururiza ahantu hatwikiriye hajyanye n’igihe kandi bakaba bumva batekanye.
Mukamparirwa Joseline ati “Tukiri hanze imvura yaratunyagiraga, izuba rikatwica, ariko ubu twageze mu isoko rishyashya, harazitiye senyenge ziriho.”
Iradukunda Rosine na we ati “Turashimira Perezida wa Repulika, turabashimira ko ibyo twababwiye mwatuvuganiye ubu tukaba tubonye umusaruro w’ibyo mwatuvuganiye ukaza ari mwiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Niyitanga Jean Damascene yasabye abahawe iri soko kurifata neza no kuribyaza umusaruro.
Ati “Mbere hahoze agasoko gatoya katajyanye n’igihe, Leta ibubakira ririya soko. Icyo tubasaba ni uko isoko ari iryabo, nubwo Akarere karyubatse mu kibanza cy’Akarere ni iry’abaturage, bagomba kurifata neza bakaribungabunga, ari icyangiritse kigaragazwa abantu bakagisana.”
Aba bacuruzi bacuruza ibiribwa birimo imboga n’imbuto, bavuga ko baruhutse ivumbi, imvura bahuraga na byo kandi bagashimangira bagiye gukora baharanira kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10