Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy’ibyumba bikonjesha umusaruro bidakora.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wangirika mu gihugu hose nyuma yo gusarurwa usaga 30 ku ijana, aho umwinshi muri wo uba ari imboga n’imbuto. Ni muri urwo rwego, hirya no hino mu gihugu hashyizwe ibyumba bikonjesha umusaruro bizwi nka cold rooms, bigamije gufasha abaturage kubika ibyo basaruye mu gihe bitarajyanwa ku masoko, bityo bigatuma bitangirika.

Raporo y’Umuvunyi yo mu mwaka wa 2024–2025 yagaragaje ko mu igenzura bakoze basanze hari ibyumba byagenewe gukonjesha umusaruro bidakora. Abadepite bagaragaje ko ibi bigira ingaruka mbi ndetse bigateza ibihombo Leta, kuko amafaranga yakoreshejwe mu kubaka ibyo bikorwa remezo aba yarapfuye ubusa.

Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) bitabaga Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, basabwe gusobanura ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umuvunyi. Abadepite babajije iherezo ry’ibyumba bikonjesha umusaruro bidakora.

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati “Bimaze kuvugwa kenshi, ngira ngo NAEB ihora ibazwa iki kibazo. Ese gahunda yo gushyiraho ibyumba bikonjesha hirya no hino yagiyeho nta nyigo? Kuko uko tubibona, niba byaragiye ahategereye umusaruro zikaba kure y’abaturage, ndetse zikaba n’aho ziri zidakenewemo, birumvikana ko zitazakoreshwa. Nagira ngo tumenye niba hari inyigo yakozwe mbere yo kubishyiraho.”

Yakomeje agira ati “Biratangaje kuba hashyirwa ibyumba bikonjesha ahantu hatari umusaruro uhagije, zikaba nyinshi. Turashaka kumenya icyerekezo iki kibazo gifite ku rwego rw’igihugu: izigifitiwe icyizere zikoreshwe, izitagifite icyo zimaze ntituzibare, abaturage bashakirwe ibindi bisubizo.”

Depite Mvano Nsabimana Etienne yagize ati: “Ntekereza ko ibi byumba bikonjesha biri mu nshingano za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Nagira ngo mbaze MINAGRI umwanzuro ifite kuri iki kibazo, cyane ko usanga bidakoreshwa icyo byagenewe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi NAEB,  Bizimana Claude, yasobanuye impamvu yatumye ibyo byumba bidakoreshwa.

Yagize ati “Aho dufitiye amakuru arambuye ni ahubatswe cold rooms mu bice byahujwe ubutaka; aho ni ho twabonye habaye ikibazo cy’ikoranabuhanga. Ikindi cyagaragaye ni uko ibikonjeshwa bitandukanye bidakenera ubushyuhe bumwe: washyiramo urusenda, avoka, imiteja ugasanga ntibihura. Ubutaha tuzakora isesengura mbere yo kubaka, naho ibidakora hafatwe umwanzuro wo kubihagarika cyangwa izo nyubako zigakoreshwa ibindi.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yemereye Abadepite ko igiye gushyira imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo cyagaragajwe na raporo y’Umuvunyi.

Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagize ati: “Nk’a Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, twiyemeje ko iki ari ikibazo tugomba gufata tukakigira icyacu, tugakorera inyigo ya buri cyumba gikonjesha aho kiri, tukanareba uko byahuzwa n’abafite ikibazo cy’umusaruro wangirika. Tubemereye ko tugiye kubikora vuba kugira ngo izi cold rooms zireke kubaho zidakoreshwa, zikore icyo zagenewe bityo abahinzi ntibazongere gutakaza umusaruro.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kigaragaza ko kugeza ubu mu gihugu hose gihafite ibyumba bikonjesha umusaruro bigera kuri 48, bifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 5,324 ku munsi.

Depite Mukabalisa Germaine
Umuyobozi mukuru wa NAEB
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − seven =

Previous Post

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Next Post

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Related Posts

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

IZIHERUKA

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye
IBYAMAMARE

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.