Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi y’umujyi w’icyambu cya Sharm el-Sheikh muri kiriya Gihugu cyabereyemo biriya biganiro.
Ibi byatangajwe na Ambasade ya Qatar muri iki Gihugu cya Misiri, kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025.
Ambasade yakomeje ivuga ko abandi babiri bakomeretse, ndetse ko abakomeretse n’imirambo y’abahitanywe n’iroya mpanuka basubijwe i Doha mu Gihugu cyabo.
Mbere yaho, inzego ebyiri z’umutekano zari zabwiye itangazamakuru ko imodoka yari itwaye abadiplomate ba Qatar yakoze impanuka ubwo yahiraga mu ikorosi, ku muhanda uri mu birometero 50 uvuye mu mujyi.
Iyi mpanuka ibaye hashize iminsi micye abayobozi ba Qatar, Turukiya na Misiri bitabiriye ibiganiro bitaziguye byabereye i Sharm el-Sheikh mu ntangiriro z’icyumweru, byarangiye habonetse amasezerano hagati ya Israel na Hamas ku cyiciro cya mbere cy’umushinga wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, wo kurangiza intambara muri Gaza.
Uyu mujyi wa Sharm el-Sheikh kandi uteganyijwe kwakira inama mpuzamahanga kuri uyu wa Mbere igamije kurangiza amasezerano yose.
Ntibiratangazwa niba iyi mpanuka yahitanye abadipolomate batatu ba Qatar yaba ifite aho ihuriye n’ibiri kuva mu biganiro by’ubuhuza biri kubera muri uyu mujyi wa Sharm el-Sheikh mu Misiri.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10