Banki Nkuru y’Igihugu muri Tanzania (BOT) yasohoye itangazo yihanangiriza abantu bamaze iminsi badukanye ingeso yo kuzinga inote, bakazigira nk’indabo ngo ni impano bahaye abantu, bibutswa ko inote zakorewe kwishyura no kwishyurana atazi izo kwishimisha.
Ibi binagaragara mu Rwanda, aho bamwe bafata inote bakazizinga mu buryo bwihariye, bazigize nk’indabo, ubundi bakaziha umuntu wagize igikorwa runaka nk’isabukuru y’amavuko, ubukwe cyangwa ibirori bitandukanye ngo ni impano.
Ibi kandi bineze mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda cya Tanzania giherereye mu Burasirazuba, aho bamwe mu Banya-Tanzania bazinga inote za 10 000 n’iza 5 000 mu buryo bwikaraze, zikagaragara nk’indabo.
Banki nkuru y’iki Gihugu cya Tanzania, yasohoye itangazo ibuza abaturage ibyo bikorwa, kuko bituma inoti zisaza vuba kandi zikangirika, mu gihe gukora inote ubwabyo na byo bihenze.
Ushinzwe ikwirakwizwa ry’amafaranga muri Banki Nkuru ya Tanzani, Salala Nchunga, yavuze ko amafaranga yakorewe kwishyura no kwishyurwa, bityo rero ubundi buryo bwose bwakoreshwa bufatwa nk’ikosa kuko bituma ubuzima bw’inoti bugabanuka kandi iyo inoti yangiritse ikurwa mu zindi hagakorwa indi.
Salala Nchunga yibukije abakora ibikorwa nk’ibi byangiza inote, ko gukora indi, bisaba ikiguzi. Ati “Iyo hagiye gukorwa indi note ntabwo ipfa gukorwa, kuko hakenerwa kwishyura ikiguzi kugira ngo ikorwe. Nk’uko mubizi amafaranga ntabwo akorerwa hano akorerwa hanze.”
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10