Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru, Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bari mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Uyu Munya-Nigeria Jay-Jay Okocha na Didier Domi wo mu Bufaransa, bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 06 Nyakanga, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda isanzwe ihuriweho mu masezerano y’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kipe ya Paris Saint Germain bigeze gukinira.

Okocha waherukaga mu Rwanda muri 2023 ubwo haberaga Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, akanitabira igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Sitade yitiriwe Kigali Pele Stadium.

Uyu Munya-Nigeria ufite ibigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, yageze mu Rwanda mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, mu gihe mugenzi we Didier Domi yari yabanje kuhagera mbere.

Baje muri masezerano y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint Germain bakiniye yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda.

Mu minsi itanu bafite mu Rwanda kugeza ku ya 11 Nyakanga, aba banyabigwi muri ruhago bazasura ibikorwa binyuranye bisanzwe bikurura ba mukerarugendo birimo Pariki z’Igihugu nk’iy’Ibirunga isurwa n’abatari bacye bajya kwirebera Ingagi.

Bimwe mu bikubiye mu masezerano ya Guverinoma y’u Rwanda na PSG, harimo ko iyi kipe iri mu zikomeye ku Isi, izajya yohereza abakinnyi cyangwa abayikiniye mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza iki Gihugu gifite ibyiza bihebuje byahogoje amahanga.

Aya masezerano yo kwamamaza Visit Rwanda yari yasinywe muri 2019, yongerewe muri Mata uyu mwaka, aho yongereweho imyaka itatu, akazageza muri 2028.

Jay-Jay Okocha yasesekaye mu Rwanda
Na Didier Domi na we ari mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Next Post

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.