Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru, Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bari mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Uyu Munya-Nigeria Jay-Jay Okocha na Didier Domi wo mu Bufaransa, bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 06 Nyakanga, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda isanzwe ihuriweho mu masezerano y’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kipe ya Paris Saint Germain bigeze gukinira.
Okocha waherukaga mu Rwanda muri 2023 ubwo haberaga Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, akanitabira igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Sitade yitiriwe Kigali Pele Stadium.
Uyu Munya-Nigeria ufite ibigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, yageze mu Rwanda mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, mu gihe mugenzi we Didier Domi yari yabanje kuhagera mbere.
Baje muri masezerano y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint Germain bakiniye yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda.
Mu minsi itanu bafite mu Rwanda kugeza ku ya 11 Nyakanga, aba banyabigwi muri ruhago bazasura ibikorwa binyuranye bisanzwe bikurura ba mukerarugendo birimo Pariki z’Igihugu nk’iy’Ibirunga isurwa n’abatari bacye bajya kwirebera Ingagi.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano ya Guverinoma y’u Rwanda na PSG, harimo ko iyi kipe iri mu zikomeye ku Isi, izajya yohereza abakinnyi cyangwa abayikiniye mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza iki Gihugu gifite ibyiza bihebuje byahogoje amahanga.
Aya masezerano yo kwamamaza Visit Rwanda yari yasinywe muri 2019, yongerewe muri Mata uyu mwaka, aho yongereweho imyaka itatu, akazageza muri 2028.


RADIOTV10