Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abagaba b’Ingabo muri EAC barimo uwa RDF bahuriye mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abagaba b’Ingabo muri EAC barimo uwa RDF bahuriye mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, barimo Lt Gen Mubarakh Muganga wa RDF, bahuriye mu nama idasanzwe yaganiriwemo ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ubuyobozo bw’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko “None ku ya 23 Kanama, habaye Inama idasanzwe y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, yabereye i Nairobi muri Kenya, baganira ku miterere y’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.”

Mu mafoto dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi, agaragaza ko Umugaba Mukuru wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga yari muri iyi nama, yari inarimo na bagenzi be bo mu bindi bihugu, barimo n’uwari uhagarariye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama idasanzwe kandi yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), ziri mu butumwa muri DRC, Maj Gen Alphaxard Kiugu.

Iyi nama ibaye mu gihe habura igihe gito ngo igihe cyahawe izi ngabo za EAC, irangire, dore ko izarangira tariki 08 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Ntihatangajwe byinshi mu byavugiwe muri iyi nama idasanzwe y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, niba banagariye ku kongerera igihe izi ngabo z’uyu muryango ziri muri Congo kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, aho zagiye zihawe manda yamezi atandatu, iza kongerwaho andi atatu, kuva muri Kamena.

Ingabo za EAC zigizwe n’izaturutse muri Kenya, muri Uganda, mu Burundi no muri Sudani y’Epfo; zagiye zisigirwa ibice byari byarafashwe n’umutwe wa M23, ubwo wabaga ubivuyemo.

Abagaba b’Ingabo z’Ibihugu byo muri EAC bahuriye mu nama idasanzwe yiga ku bya Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − six =

Previous Post

Abamotari bahishuye umutwaro bikorejwe n’umukwabu watangijwe babonamo inshoberamahanga

Next Post

Twinjire mu myiteguro ya Rayon n’imvano y’ibyishimo itangiye isesendereza mu bakunzi bayo

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Twinjire mu myiteguro ya Rayon n’imvano y’ibyishimo itangiye isesendereza mu bakunzi bayo

Twinjire mu myiteguro ya Rayon n’imvano y’ibyishimo itangiye isesendereza mu bakunzi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.