Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

radiotv10by radiotv10
25/12/2025
in MU RWANDA
0
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari bazi neza ko igira ingaruka kuko na bo ubwabo batashoboraga kuyinywa cyangwa kuyiha ababo.

Aba bagabo bafatiwe mu midugudu ibiri itandukanye, aho umwe yafatiwe mu Mudugudu wa Bugesi mu Kagari ka Mburabuturo, ndetse n’uwa Susa wo mu Kagari ka Kivugiza.

Uretse guta muri yombi abagabo babiri, hanafashwe litiro 1,250 z’izi nzoga bita Muriture, zahise zimenwa kuko zitari zujuje ubuziranenge.

Ifatwa ry’aba bagabo ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ingace Ngirabakunzi, wavuze ko abakora inzoga nk’izi na bo ubwabo baba babizi ko zigira ingaruka ku bantu.

Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko ubikora adashobora kubinywa cyangwa ngo abiha umwana we, kuko azi ingaruka zabyo.”

Yaboneyeho kandi kuburira abantu bijanditse mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge, kuko byahagurukiwe, ku buryo n’abatarafatwa bakwiye kwitegura ko bazafatwa.

Ati “Gahunda ni ugukomeza ibikorwa nk’ibi byo guca intege abakora ibi binyobwa byujuje inenge, ariko n’umuturage akumva ko afite inshingano zo kwirinda, kuko iyo abinyweye ari we bigiraho ingaruka bwa mbere.”

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko inzoga nk’izi zikunze no kuba nyirabayazana w’ibindi bibazo bihungabanya umutekano, kuko abazinywa bata ubwenge bagakora ibidakorwa, bakishora mu bikorwa by’urugomo.

Ivuga kandi ko zikunze kuba nyirabayazana w’amakimbirane akunze kuba mu miryango, kuko hari bamwe mu bashakanye bazinywa, bagasinda, ubundi bakumva ko nta kindi bakora uretse kubangamira abo bashakanye n’abo mu miryango yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.