Abagabo babiri bafatanywe ibilo 30 by’urumogi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko bari barukuye mu Karere ka Rubavu barujyanye i Nyamirambo.
Aba bagabo bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, bafite urwo rumogi rwari ruri mu dufuka tubiri.
Aba bagabo babiri bafashwe batwaye iki kiyobyabwenge kuri moto ifite pulake ya nimero RJ506X, ni Imfurayase Themisphore na Byukusenge Alan.
Nyuma yo gufatwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge, aba bagabo babiri bavuze ko ibi biyobyabwenge bari babikuye mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kubihabwa n’umuturage.
Babwiye Polisi ko uwabahaye uru rumogi yari abatumye kurugeze i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bakaruha umucuruzi ugomba kurugurisha.
Nyuma yo gufatwa, aba bantu babiri, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza banakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Mu Karere ka Rubavu bikekwa ko hari haturutse uru rumogi, ni hamwe hakunze kuvugwaho iki kiyobyabwenge cy’urumogi, aho benshi mu babyinjiza mu Gihugu, baba babikuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Polisi y’u Rwanda yakunze kuburira kenshi abishoye mu bucuruzi no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kubireka, kuko uru rwego rwabihagurukiye, bityo ko ababikora bazafatwa bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.
RADIOTV10