Abagera kuri 500 barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bari mu nama mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagera kuri 500 barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ndetse n’abo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika barenga 60, kuri uyu wa mbere, bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Mu byitezwe kuganirwaho muri iyi nama, harimo ibijyanye n’ubufatanye bw’umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’umuryango w’Afrika yunze Ubumwe, n’uburyo imikoranire y’impande zombi yakongerwamo imbaraga nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

Izindi Nkuru

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kuri gahunda, ibiganiro bigomba kwibanda ku ngingo zirimo guhangana n’ingaruka zasizwe na COVID-19, no kubaka ubukungu burambye, hakiyongeraho ishoramari mu by’ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije, amahoro, umutekano, imiyoborere, uburezi n’ibindi.

Iyi nama yagombaga kuba mu kwezi kwa Gatanu kw’umwaka ushize wa 2020, ariko iza gusubikwa bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19, zatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru