Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka Terminator ndetse n’abandi b’Abanyarwanda batatu barimo Kivumbi na Ariel Wayz.
Kuva tariki 17 kugera ku ya 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena i Remera hazabera imikino ya Basketball Africa League itegurwa n’ishami rya Afurika ry’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America “NBA AFRICA” rifatanyije n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA AFRIQUE”.
Mu Rwanda hazahurira amakipe ane akomeye muri uyu mukino ku Mugabane wa Afurika mu gace kiswe Nile Conference kazahuriramo APR BBC yo mu Rwanda, MBB (Made by Ball Blue Soldiers) yo muri Afurika y’Epfo, Al Ahli Tripoli yo muri Libya na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Aya makipe ane azahatanira imyanya ibiri ya mbere izayahesha itike yo kwinjira mu mikino ya nyuma izabera muri Sun Arena y’i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Amakipe yamaze kubona itike y’iyi mikino ya nyuma ni; Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na Rivers Hoopers yo muri Nigeria yakinnye mu gace kiswe “Kalahari Conference”.
Imikino ya BAL izabera mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gitaha ikurura abakunzi benshi kuko si imikino ya Basketball gusa. Ni ibirori binyuranye birimo; Amaserukiramuco y’Ibihugu binyuranye, imyiyereko y’abanyabugeni, abitabira kandi basusurutswa n’abahanzi banyuranye.
Abazitabira iyi mikino bazasusurutswa n’abahanzi baturutse hirya no hino muri Afurika, nk’Umunya-Ghana King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka; Terminator, Slow Down na Commando.
Abahanzi b’Abanyarwanda bazasangira urubyiniro na King Promise, barimo Kivumbi King ufite indirimbo igezweho muri Kigali yise Kikankane yafatanyije na Dj Pyfo.
Azaba ari kumwe kandi na Ariel Wayz uherutse gusohora Album yise “Hear To Stay” yasohoye muri Werurwe uyu mwaka, ndetse n’umuhanzi ukora injyana ya Rap witwa Kid from Kigali.
Basketball Africa League iheruka yegukanywe na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola itsinze Al Ahly yo mu Misiri ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena. Gusa uyu mwaka umukino wa nyuma uzabera muri Afurika y’Epfo.
Ikipe yo mu Rwanda iheruka kwitwara neza muri iri rushanwa ni Patriots BBC yageze muri 1/2 muri BAL ya 2021.



Roben NGABO
RADIOTV10