Saturday, November 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

radiotv10by radiotv10
22/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije
Share on FacebookShare on Twitter

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo abahawe amasomo yo guteka, bavuga ko bajyanye icyizere gihagije ku isoko ry’umurimo.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Kaminuza ya EAUR yatanze impamyabushobozi 340 ku batetsi (Chef de Cuisine) 228 n’abacunga ububiko (Stock Managers) 112 bigiye ku murimo.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri EAUR, Dr. Mbonimana Gamariel akaba ari na we wayoboye ibi bikorwa, avuga ko babateguriye ibizamini bitandukanye mu myuga bigiye ku murimo, barabikora barabitsinda niko guhabwa impamyabushobozi (Certificate).

Aragira ati: “Ntabwo twigeze tubigisha, ahubwo twabakoresheje ibizamini duhereye ku bushobozi bagakwiye kuba bafite kuko aba ari abantu bakoze akazi neza, bafite ubushobozi, ubunararibonye ariko nta mpamyabushobozi bagiraga.”

Aba baravuga ko iyi mpamyabushobozi babonye ibongereye kwigirira icyizere no kuba bayerekana aho bayisaba mu gihe bagiye gushaka akazi.

Uwitwa Thicien Mbangukira aragira ati: “Impamyabushobozi nahawe iri ku rwego rwa Kaminuza, bivuze ko ndi kugenda nzamuka kandi izatuma njya gushaka akazi nkakabona kuko mfite iyi mpamyabushobozi kubera ko bazaba bangiriye icyizere.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya EAUR, Prof. Kabera Callixte avuga ko aba bahawe impamyabushobozi bari bagowe no kutabona akandi kazi ahandi kuko nta cyangombwa bari bafite.

Aragira ati: “Babaga mu kazi mu buryo busa n’ubutemewe kubera kutagira impamyabushobozi, ariko ni abantu bari basanzwe bazi akazi, bazi gukora neza ariko byabagoraga kuva ahantu hamwe bakajya ahandi kuko nta cyangombwa.”

Gutanga impamyabushobozi ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kugira ngo abigiye ku murimo nabo bakoreshwe ibizamini, nibatsinda bahabwe impamyabushobozi zizahamya ubushobozi bafite.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro, Bwana Eugene Uwimana, avuga ko kuva iyi gahunda yo gutanga izi mpamyabushobozi ibayeho imaze gutanga umusaruro kuko umubare munini wabonye akazi, abandi bakihangira umurimo.

Aragira ati: “Imibare dufite uyu munsi, twagiye tubona abantu banyuze muri izi gahunda ari abigishirijwe ku murimo bahereye kuri zeru nta kintu bazi, nuko byibura 84% babonye akazi harimo 13.7% bashoboye kwihangira umurimo. Biragaragara ko biri gutanga umusaruro.”

Kaminuza ya EAUR irateganya kongera umubare w’abo izaha impamyabushobozi bigiye ku murimo mu bihe biri imbere.

Kuva mu mwaka wa 2017, kuva iyi gahunda yo gutanga impamyabushobozi ku bigiye ku murimo yatangira, hamaze gutangwa impamyabushobozi 23,296. Leta y’u Rwanda ikaba ifite intego yo kongera uyu mubare ukagera ku bihumbi 70 mu mwaka wa 2019.

Abahawe impamyabushobozi bashimye ubumenyi bahawe
Dr.Mbonimana Gamariel
Prof.Kabera Callixte

NTAMBAGA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Related Posts

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

by radiotv10
21/11/2025
0

Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe...

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

by radiotv10
21/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi...

IZIHERUKA

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije
IMIBEREHO MYIZA

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

22/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.