Abahinzi b’Umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera umusaruro wabo wari umaze igihe ku mbuga warabuze isoko, ubu bari mu byishimo kuko watangiye kugurwa, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame abigarutseho, bakavuga ko yongeye kubera ko n’iyi manda agitangira azakomeza kubasubiza ibibazo byabo.
Aba bahinzi, ni abo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari baherutse kubwira RADIOTV10 ko bari mu gahinda ko kuba umusaruro wabo wari umaze amezi abiri uri kwangirikira ku mbuga kuko wari warabuze isoko.
Ni inkuru yatambutse ku Bitangazamakuru bya RADIOTV10 birimo n’Urubuga rwayo, aho aba baturage, bavugaga ko byajyaga bigeza iki gihe umusaruro wabo waraguzwe, ndetse baratangiye guhinga undi muceri, mu gihe bavugaga ko babuze amafaranga yo kugira ngo bongere bahinge.
Mu cyumweru gishize, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’Aabadepite, yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko yakimenye akibonye ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo yamenyaga iki kibazo, yahamagaye abayobozi bari mu nshingano zo kuba bakemura iki kibazo, agasanga barakizi ariko ntacyo bagikozeho.
Yagize ati “Ngiye gusanga nsanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi, uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo byari biri aho, arabizi ntabizi biri aho hagati.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bitumvikana kuba abayobozi bari bazi iki kibazo ariko bataragishakiye umuti, nyamara cyari gutuma abaturage bacika intege, ku buryo byazagira ingaruka ku buhinzi mu bihe biri imbere, nyamara ubuyobozi buhora bubashishikariza guhinga.
Ubu barabyinira ku rukoma
Nyuma y’iminsi itatu gusa Perezida Paul Kagame agarutse kuri iki kibazo, abaturage batangiye kugurirwa uyu musaruro w’umuceri wabo ungana na toni enye, ibintu byashimishihe aba bahinzi, banashimira Umukuru w’Igihugu cyabo baherutse no kwitorera, none mu ntangiro ya manda ye, akaba abakoreye igikorwa cyabanyuze umutima.
Umwe ati “Twari twarihebye pe, twumva ko wenda ibyo dukora nta gaciro bifite, tukumva ko umuhinzi ntacyo amaze, ariko icyizere umubyeyi [Perezida Kagame] aduhaye, natwe ntituzigera dutezuka, nta n’uzagihungabanya duhari.”
Aba baturage bavuga ko bari batangiye kugirwaho ingaruka no kuba uyu musaruro wabo wari warabuze isoko, none ubu bakaba bishimiye ko bagiye gukemura ibibazo byari bimaze iminsi bibaraza amajoro.
Undi ati “Bajyaga baza kudukomangira nijoro ngo twishyure mituweli, tukibaza aho mituweli tuyikura bikatuyobera. Mana ahubwo n’imbuto buracya njya kuyireba, nzafumbire.”
Aba baturage bavuga ko batabona uko bashimira Perezida Paul Kagame watumye iki kibazo gikemuka, uretse gusa kuba na bo bazakomeza kumufasha mu kuzuza inshingano ze nk’uko babimusezeranyije mu bihe byo kwiyamamaza biherutse kubaho.
Undi muturage ati “Imana imuhe umugisha kuko intego zose n’igenamigambi ategura, abishyira mu bikorwa ku gihe, atangiranye natwe neza yumva amarira yacu n’ibyo twamusabye akatwumvira ku gihe.”
Uyu musaruro w’umuceri w’abaturage wari wabuze isoko, biteganyijwe ko ibyumweru bibiri bizashira wamaze kugurwa wose, aho uri kugurwa ku bufatanye bw’ikigo cya East Africa Exchange ndetse n’inganda ebyiri zisanzwe zitonora umuceri zo muri iki Kibaya cya Bugarama.
RADIOTV10