Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega bahoze bari mu buyobozi bw’Umutwe wa FDLR, bahamijwe kuba mu itsinda ry’iterabwoba, bahanishwa gufungwa imyaka 10. Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu.
Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre bamaze iminsi baburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, bakatiwe n’uru rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021.
Uru rukiko rufite icyicaro mu Majyepfo i Nyanza, rwahamije aba bombi icyaha cyo kujya no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.
Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR yaburanga hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni imwe.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhamya aba bombi ibyaha by’ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Ubwo Umushinjacyaha yasabiraga ibihano aba bagabo, yagize ati “Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu.”
Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre baburanye bemera bimwe mu bikorwa bashinjwaga ndetse bakanabisabira imbabazi bakanifuza ko barekurwa nk’uko abo babanaga mu mashyamba bageze mu Rwanda bagasubiza mu buzima busanzwe.
Ubwo urubanza rwapfundikirwaga, Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FDLR, yasabye Urukiko guca inkoni izamba rukamurekura cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noël, bahoze mu buyobozi bwa FDLR.
Icyo gihe Nkaka yagizea ati “Kandi ndizeza Perezida wa Repubulika ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.”
RADIOTV10