Intumwa zirimo iza FARDC, MONUSCO, Itsinda ry’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ndetse na EJVM, ziherutse kwerecyeza i Kibumba kuganira n’umutwe wa M23. Ubwo izi ntumwa zarecyezagayo, zagiye zirindiwe umutekano mu buryo budasanzwe.
Izi ntumwa zagiye kuganira na M23, zirimo uhagarariye itsinda ry’ingabo rihuriweho ryo kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yafashwe riyobowe n’igisirikare cya Angola.
Zarimo kandi uhagarariye ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), uhagarariye itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM), abahagarariye itsinda ry’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ndetse n’abahagarariye igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC).
Amafoto y’aba basirikare bakuru, barimo n’umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda wambaye ikirango cy’ubutumwa bw’itsinda ry’ingabo za EAC (EACRF), agaragaza babanje guhurira ahantu, kugira ngo berecyeze i Kibumba ahabereye ibi biganiro byabahuje n’umutwe wa M23.
Aba basirikare bakuru bagiye kuganira na M23, barimo Maj General Jeff Nyagah wo mu gisirikare cya Kenya uyoboye itsinda ry’ingabo za EAC, Nassone João wo mu gisirikare cya Angola uyoboye itsinda ry’Ingabo zo mu karere ryashyiriweho kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo guhosha imirwano.
M23 yatangaje iby’ibi biganiro byabaye hagati y’izi ntumwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’uyu mutwe, yavuze ko ibi biganiro byabaye mu mahoro n’ituze bisesuye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, waboneyeho guhamagarira amahanga guhagurukira ibikorwa bya Jenoside biri gukorerwa igice kimwe cy’Abanyekongo.
RADIOTV10