Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha

radiotv10by radiotv10
20/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bakekwaho kwica umwana muto mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barangiza bakamukuramo amaso, bakanamujugunya mu mazi, bavuze ko mbere yo gukora iki gikorwa, babanje kunywa urumogi bakaruhaga.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, rukurikiranye aba bagabo babiri, bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego baregwamo mu cyumweru gishize, tariki 14 Kamena 2023.

Ni igikorwa cyakozwe tariki 01 Kamena 2023, kibera mu Mudugudu wa Nyakabingo, mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y’uko aba bagabo babiri bishe umwana w’umuturanyi wabo, bamukuyemo amaso, barangije bamujugunya mu manga.

Nyirasenge wa nyakwigendera wamureraga, yatangaje ko yabanje kubura, bakamushakisha, nyuma hakaza gufatwa umugabo wari wamujyanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wari wamujyanye, amaze gufatwa, yemeye ko we na mugenzi we baregwa hamwe, “banyoye urumogi, bamaze kuruhaga bica uwo mwana, bakaba baramuhonze amabuye kugeza ashizemo umwuka.”

Ubwo bajyaga kwerekana aho bamujugunye, inzego zasanze nyakwigendera yarangijwe isura mu buryo bukomeye.

Abaregwa nibaramuka bahamijwe icyaha bakurikiranyweho, bazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko giteganywa n’Ingingo ya 107, y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Humvikanye ibishya mu rubanza rw’uwigishaga muri Kaminuza uvuga ko arwaye mu mutwe

Next Post

Ikigiye gukurikira nyuma y’uko Ishyaka riburabujwe na Hoteli ku mpamvu itavugwaho rumwe

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikigiye gukurikira nyuma y’uko Ishyaka riburabujwe na Hoteli ku mpamvu itavugwaho rumwe

Ikigiye gukurikira nyuma y’uko Ishyaka riburabujwe na Hoteli ku mpamvu itavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.