Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw babanje gucukura inzu ye, aho basanganywe miliyoni 4,6 Frw.
Aba bagabo bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira ku wa 26 Mutarama 2026, mu Kagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko uru rwego “rwafashe abagabo batatu (3) bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse by’ubujura aho ku itariki ya 24 Mutarama bagiye kwiba bacukuye inzu y’umuturage bakamwiba amafaranga arenga miliyoni esheshatu.”
CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko kandi Polisi yabafatanye amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo itatu (4 630 000 Frw).
Ati “Ubu bose bafungiye kuri Police Station ya Kibeho, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”
Yaboneyeho kandi gushimira abaturage by’umwihariko ku myunvire n’imikoranire bakomeje kugaragariza Polisi hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Ati “Police ikagira inama Abaturage kwirinda kubika amafaranga mu ngo zabo, ahubwo ko bagana ibigo by’imari bikababikira ndetse bagakomeza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga ni ho umutekano w’amafaranga yabo wabungabungwa neza kurushaho.”
Polisi kandi yaboneyeho kuburira buri wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage agamije kubiba, kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.



RADIOTV10








