Inzego z’iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri aka Karere, wavuye iwabo avuga ko agiye kwishyuza umuturanyi 600 Frw, kuva ubwo ntibongere kumuca iryera, hakaza kuboneka umurambo we utabye mu mufuka.
Uyu musore wo mu Mudugudu wa Kamugina A mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma, yavuye iwabo tariki 29 Nyakanga ariko kuva icyo gihe ntibongera kumuca iryeda.
Yavuye iwabo avuga ko agiye kwishyuza umuturanyi we amafaranga 600, kuva icyo gihe ntiyagaruka ari na bwo umuryango we watangiraga kumushakisha ukaniyambaza inzego zirimo RIB.
Yaje kubonwa yarapfuye, aho umurambo we wasanzwe mu mufuka kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 ubwo wabonwaga n’umuturage wariho yahira ubwatsi bw’amatungo.
Uyu muturage wariho yahira ubwatsi bw’amatungo, yabonye ikintu gitabye mu mufuka, ahita atabaza abandi baturage ndetse n’inzego, basanga ni umurambo wa nyakwigendera utabyemo
Inzego zahise zitangira iperereza ndetse zita muri yombi abantu batatu barimo uwo nyakwigendera yavugaga ko agiye kwishyuza ibiceri 600 Frw, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.
Amakuru y’ifatwa ry’aba bantu batatu yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi.
Yagize ati “Hafashwe abantu batatu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera harimo n’uwo yari yagiye kwishyuza.”
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
RADIOTV10
Birababaje cyane ku babyeyi ba nyakwigendera bakomeze kwihangana.