Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri aka Karere, wavuye iwabo avuga ko agiye kwishyuza umuturanyi 600 Frw, kuva ubwo ntibongere kumuca iryera, hakaza kuboneka umurambo we utabye mu mufuka.

Uyu musore wo mu Mudugudu wa Kamugina A mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma, yavuye iwabo tariki 29 Nyakanga ariko kuva icyo gihe ntibongera kumuca iryeda.

Yavuye iwabo avuga ko agiye kwishyuza umuturanyi we amafaranga 600, kuva icyo gihe ntiyagaruka ari na bwo umuryango we watangiraga kumushakisha ukaniyambaza inzego zirimo RIB.

Yaje kubonwa yarapfuye, aho umurambo we wasanzwe mu mufuka kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 ubwo wabonwaga n’umuturage wariho yahira ubwatsi bw’amatungo.

Uyu muturage wariho yahira ubwatsi bw’amatungo, yabonye ikintu gitabye mu mufuka, ahita atabaza abandi baturage ndetse n’inzego, basanga ni umurambo wa nyakwigendera utabyemo

Inzego zahise zitangira iperereza ndetse zita muri yombi abantu batatu barimo uwo nyakwigendera yavugaga ko agiye kwishyuza ibiceri 600 Frw, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.

Amakuru y’ifatwa ry’aba bantu batatu yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi.

Yagize ati “Hafashwe abantu batatu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera harimo n’uwo yari yagiye kwishyuza.”

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mucyo says:
    5 months ago

    Birababaje cyane ku babyeyi ba nyakwigendera bakomeze kwihangana.

    Reply

Leave a Reply to Mucyo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − five =

Previous Post

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

Next Post

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.