Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bari mu mwiherero, bagiye gusezera ku mubyeyi wa bagenzi babo Ombolenga Fitina na Yunusu Nshimiyimana, bapfushije umubyeyi wabo, aho ibi byago babigize na bo bari mu mwiherero.
Nyakwigendera Bukuru Salum ubyara aba bakinnyi bombi, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, ari na bwo iyi nkuru yageraga kuri aba bakinnyi bari no mu myitozo aho bari mu mwiherero wo kwitegura imikino iyi Kipe y’Igihugu ifite irimo uwo ifite mu mpera z’iki cyumweru.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bwihanganishije aba bakinnyi babuze umubyeyi wabo.
Ati “Twihanganishije cyane Ombolenga, Yunusu n’umuryango wose wabuze uwabo. Umubyeyi aruhukire mu Mahoro.”
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwagaragaje kandi abakinnyi b’Amavubi bose bari mu mwiherero, bagiye kwifatanya na bagenzi babo basezera kuri nyakwigendera aho atuye.


RADIOTV10