Bamwe bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe bakora akazi ko kudoda inkweto gafatwa nk’agasuzuguritse kuri bamwe, bavuga ko bifuza kugahesha ishema, kuko kabafasha mu mibereho, ariko na bo bakagira icyo basaba inzego.
Umwe muri aba baturage witwa Ngendahimana Emmanuel ukorera mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara, avuga ko uyu mwuga wo kudoda inkweto, umufasha muri bimwe, ariko ko kuwukora mu buryo butajyanye n’igihe bituma adakuramo umusaruro ukwiye.
Ati “Iyo nkoze mu gihe ntakindi kintu mfite kindengera nyakoresha mu buryo butandukanye. Nabona bibiri ni ayo kurarira. Hari ubwo nigomwa nkayashyira kuri terefoni kugira ngo mbone uko nishyurira umwana ishuri mu cya gihe bamwirukanye.”
Mugenzi we witwa Ntibiramira Jeseph avuga ko baramutse babonye ubwunganizi bw’ibikoresho, byatuma bakora uyu mwuga mu buryo bugezweho, bigatuma batanga serivisi zinoze, ndetse na bo ubwabo bikabongerera amafaranga bawukuramo
Ati “Imbogamizi ni ukuba tudafite ibikoresho. Nk’ubu turamutse tubonye ibikoresho twakora ibirenze aha. Tubonye imashini n’impu twazibonera tukabasha gukora inkweto zitandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yizeje aba abakora ubudozi bw’inkweto kubafasha kubona amahugurwa ndetse n’ubundi buryo bwafasha gukora umwuga wabo bya kinyamwuga.
Ati “Turaza kubikurikirana tunabashinge ushinzwe gukurikirana amakoperative mu Murenge. Gusa icyo tubakangurira ni ukwishyira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga, kugira ngo nanone banabone n’amahirwe yo kubona inguzanyo biboroheye kandi hari benshi bamaze kubikora ukabona bibateza imbere.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10