Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yibukije abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2029 buzaba bwinjiriza Igihugu Miliyari 2,17 $ avuye kuri 1,1 $, anabagaragariza ibyo bagomba gukora kugira ngo bigerweho.
Minisitiri Dr. Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Yagize ati “Ku bijyanye n’ubucuruzi, Guverinoma yiyemeje kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yohereza mu mahanga. Intego dufite murazizi, ni ukongera amafaranga abiturukamo cyane cyane tubivana kuri miliyari 1,1 ya America twari turiho, tukabigeza nibura kuri miliyari 2,17 bitarenze umwaka wa 2029.”
Yavuze ko kugira ngo ibi bizagerweho bisaba ko Guverinoma y’u Rwanda guteza imbere uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro “bukarushaho gukorwa kinyamwuga kandi hakubahirizwa amategeko abugenga, ntibwangize ibidukikije, ndetse bukagira icyo bumarira ababukoramo.”
Ati “Turasabwa kandi kongerera agaciro ibikorerwa hano imbere mu Gihugu cyacu kuko iyo tubigurishije hanze byongerewe agaciro, birushaho kugirira akamaro Igihugu natwe tubikoramo.”
Yakomeje agira ati “Muri ibi byose, Leta ntiyabigeraho yonyine, ni yo mpamvu umusanzu wa buri wese ukenewe.”
Dr Ngirenge kandi yavuze ko hari icyizere ko uruhare rutegerejwe mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazarutanga, kuko bakomeje kongererwa ubushobozi byumwihariko mu guhabwa ubumenyi butuma baza mu bacukuzi ba nyabo.
Ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umwuga w’ubucukuzi. Twizeye ko impamyabushobozi bagenda bahabwa zizajya zibafasha kurushaho kuba abanyamwuga no gutanga umusaruro wisumbuye.”
Muri iki cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hateganyijwemo ibikorwa binyuranye, birimo kugaragaza amabuye acukurwa mu Rwanda, ndetse n’ireme ryayo.
RADIOTV10