Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibukijwe intego ikomeye yiyemejwe n’ibyo bakeneweho

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibukijwe intego ikomeye yiyemejwe n’ibyo bakeneweho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yibukije abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2029 buzaba bwinjiriza Igihugu Miliyari 2,17 $ avuye kuri 1,1 $, anabagaragariza ibyo bagomba gukora kugira ngo bigerweho.

Minisitiri Dr. Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ubucuruzi, Guverinoma yiyemeje kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yohereza mu mahanga. Intego dufite murazizi, ni ukongera amafaranga abiturukamo cyane cyane tubivana kuri miliyari 1,1 ya America twari turiho, tukabigeza nibura kuri miliyari 2,17 bitarenze umwaka wa 2029.”

Yavuze ko kugira ngo ibi bizagerweho bisaba ko Guverinoma y’u Rwanda guteza imbere uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro “bukarushaho gukorwa kinyamwuga kandi hakubahirizwa amategeko abugenga, ntibwangize ibidukikije, ndetse bukagira icyo bumarira ababukoramo.”

Ati “Turasabwa kandi kongerera agaciro ibikorerwa hano imbere mu Gihugu cyacu kuko iyo tubigurishije hanze byongerewe agaciro, birushaho kugirira akamaro Igihugu natwe tubikoramo.”

Yakomeje agira ati “Muri ibi byose, Leta ntiyabigeraho yonyine, ni yo mpamvu umusanzu wa buri wese ukenewe.”

Dr Ngirenge kandi yavuze ko hari icyizere ko uruhare rutegerejwe mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazarutanga, kuko bakomeje kongererwa ubushobozi byumwihariko mu guhabwa ubumenyi butuma baza mu bacukuzi ba nyabo.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umwuga w’ubucukuzi. Twizeye ko impamyabushobozi bagenda bahabwa zizajya zibafasha kurushaho kuba abanyamwuga no gutanga umusaruro wisumbuye.”

Muri iki cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hateganyijwemo ibikorwa binyuranye, birimo kugaragaza amabuye acukurwa mu Rwanda, ndetse n’ireme ryayo.

PM Ngirente yabanje gusura ibikorwa biri kumurikwa
Hari kumurikwa ubwoko bw’amabuye acukurwa mu Rwanda
Na Zahabu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 12 =

Previous Post

Ni iki kijyanye Tshisekedi muri Angola mbere y’iminsi micye ngo ahahurire na Perezida Kagame?

Next Post

Amateka yiyanditse muri Afurika ikindi Gihugu kibona Perezida w’umugore

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amateka yiyanditse muri Afurika ikindi Gihugu kibona Perezida w’umugore

Amateka yiyanditse muri Afurika ikindi Gihugu kibona Perezida w’umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.