Abakoresha X [Twitter] bagaragarijwe izindi mpinduka zidasanzwe z’ibyo bashonje bahishiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari Twitter, rugiye gutangira kugira uburyo bwo guhamagarana abantu barebana mu buryo bw’amashusho n’ubw’amajwi.

Byatangajwe na nyiri uru rubuga, umuherwe Elon Musk kuri uyu wa Kane, avuga ko izi mpinduka zigamije gukomeza guhindura Twitter, urubuga “rwa buri kimwe.”

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanditse kuri X, Musk yagize ati “Guhamagarana mu buryo bw’amashusho n’amajwi, bigiye kuza kuri X.”

Nubwo uyu muherwe atatangaje igihe iyi gahunda izatangirira, ariko ubu buryo buzaba bukora ku bakoresha ikoranabuhanga ritandukanye ku bikoresho binyuranye, yaba ibikoresha iOS, Android ndetse n’abakoresha mudasobwa zaba izisanzwe ndetse n’iza Mac. Ati “Nta nimero ya Telefone izaba ikenewe.”

Mu butumwa bwe, Musk yakomeje agira ati “X ni igitabo cy’icyizere cy’abatuye Isi”, avuga ko ibi byose bizatuma uru rubuga “rukomeza kuba urwihariye.”

Mu kwezi gushize, Musk ndetse na Linda Yaccarino, Umuyobozi Mukuru w’uru rubuga nkoranyambaga, batangaje impinduka z’izina ryarwo aho kuba Twitter, ari X, bavuga ko rugomba kuzaba ruriho ibintu byose bizafasha abantu kurwishimira no koroherwa n’ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru