Nyuma y’ukwezi kumwe bahuriye i Nairobi muri Kenya, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bagiye guhurira i Arusha muri Tanzania, mu mwiherero udasanzwe uzigira hamwe ingingo zinyuranye zirimo isoko rusange ry’uyu Muryango.
Nkuko byemejwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC, uyu mwiherero uzatangira kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, ni uwo ku rwego rwo hejuru ugamije kwigira hamwe ibijyanye n’isoko rimwe ry’uyu Muryango.
Uyu mwiherero ubaye nyuma y’amezi ane uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba wungutse umunyamuryango mushya ari we Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC, buvuga ko uyu mwiherero ugiye kubera i Arusha uzasuzumira hamwe ibijyanye n’ishyira mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya EAC mu nama izaba tariki 21 Nyanga ubundi tariki 22 habeho Inteko isanzwe ya 22 y’abakuru b’Ibihugu bya EAC.
Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye gusuzumira hamwe ibijyanye n’isoko rusange mu gihe abasesenguzi bemeza ko ibijyanye n’ubuhahirane hagati y’Ibihugu bigize uyu muryango bwagiye bucika intege uko imyaka yagiye itambuka.
Uku gucika intege k’ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya EAC, kwagiye gushingira ku bibazo by’imibanire yabyo nk’aho u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe bibyaza umusaruro aya masezerano, byigeze kumara imyaka itatu bitagenderana kubera umwuka mubi wari uri hagati yabyo.
Umupaka wa Gatuna ukunze kugaragaraho urujya n’uruza rwaba urw’abantu n’ibicuruzwa, wari funze kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu ntangiro za 2022.
Ubwo urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda rwari ntamakemwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro muri Uganda cyatangaje ko iki Gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda (Hafi Miliyari 85 Frw).
Iki kigo kandi cyatangaje ko u Rwanda na rwo rwohereza muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro nibura ka 1/3 k’ibyo Uganda yohereza mu Rwanda.
Uyu mwiherero w’abakuru b’Ibihugu bya EAC, ugiye kuba nubundi bimwe mu Bihugu bigize uyu muryango bifitanye ibibazo by’imibanire byagiye bikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati yabyo.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mezi macye ashize, ntibiri kurebana neza kubera ibirego bishinjanya byo kuba Igihugu kimwe gifasha umutwe urwanya ikindi nka M23 ivugwaho guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Iki kibazo cyanatumye abakuru b’Ibihugu bya EAC bateranira i Nairobi muri Kenya mu nama zabaye inshuro zirenze imwe aho iheruka yabaye tariki 20 z’ukwezi gushize kwa Kamena ikongera gushimangira icyemezo cyo kohereza ingabo zihuweho z’uyu muryango guhashya uyu mutwe wa M23 n’indi yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa DRC.
Nanone kandi umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka irindwi urimo igitotsi cyashegeshe urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibi Bihugu kuko kuva muri 2015 imipaka yo ku butaka ihuza ibi Bihugu byombi, ifunze.
RADIOTV10