Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye kongera guhura nyuma y’ukwezi baganiriye ku bya DRC&M23

radiotv10by radiotv10
19/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye kongera guhura nyuma y’ukwezi baganiriye ku bya DRC&M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ukwezi kumwe bahuriye i Nairobi muri Kenya, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bagiye guhurira i Arusha muri Tanzania, mu mwiherero udasanzwe uzigira hamwe ingingo zinyuranye zirimo isoko rusange ry’uyu Muryango.

Nkuko byemejwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC, uyu mwiherero uzatangira kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, ni uwo ku rwego rwo hejuru ugamije kwigira hamwe ibijyanye n’isoko rimwe ry’uyu Muryango.

Uyu mwiherero ubaye nyuma y’amezi ane uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba wungutse umunyamuryango mushya ari we Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC, buvuga ko uyu mwiherero ugiye kubera i Arusha uzasuzumira hamwe ibijyanye n’ishyira mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya EAC mu nama izaba tariki 21 Nyanga ubundi tariki 22 habeho Inteko isanzwe ya 22 y’abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye gusuzumira hamwe ibijyanye n’isoko rusange mu gihe abasesenguzi bemeza ko ibijyanye n’ubuhahirane hagati y’Ibihugu bigize uyu muryango bwagiye bucika intege uko imyaka yagiye itambuka.

Uku gucika intege k’ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya EAC, kwagiye gushingira ku bibazo by’imibanire yabyo nk’aho u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe bibyaza umusaruro aya masezerano, byigeze kumara imyaka itatu bitagenderana kubera umwuka mubi wari uri hagati yabyo.

Umupaka wa Gatuna ukunze kugaragaraho urujya n’uruza rwaba urw’abantu n’ibicuruzwa, wari funze kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu ntangiro za 2022.

Ubwo urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda rwari ntamakemwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro muri Uganda cyatangaje ko iki Gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda (Hafi Miliyari 85 Frw).

Iki kigo kandi cyatangaje ko u Rwanda na rwo rwohereza muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro nibura ka 1/3 k’ibyo Uganda yohereza mu Rwanda.

Uyu mwiherero w’abakuru b’Ibihugu bya EAC, ugiye kuba nubundi bimwe mu Bihugu bigize uyu muryango bifitanye ibibazo by’imibanire byagiye bikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati yabyo.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mezi macye ashize, ntibiri kurebana neza kubera ibirego bishinjanya byo kuba Igihugu kimwe gifasha umutwe urwanya ikindi nka M23 ivugwaho guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Iki kibazo cyanatumye abakuru b’Ibihugu bya EAC bateranira i Nairobi muri Kenya mu nama zabaye inshuro zirenze imwe aho iheruka yabaye tariki 20 z’ukwezi gushize kwa Kamena ikongera gushimangira icyemezo cyo kohereza ingabo zihuweho z’uyu muryango guhashya uyu mutwe wa M23 n’indi yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa DRC.

Nanone kandi umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka irindwi urimo igitotsi cyashegeshe urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibi Bihugu kuko kuva muri 2015 imipaka yo ku butaka ihuza ibi Bihugu byombi, ifunze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Cibitoke: Habonetse imirambo y’abambaye uniform ya FARDC bikekwa ko ari FLN yitegura gutera u Rwanda

Next Post

Nyaruguru: Fuso ipakiye umucanga yagonze inzu iruhukiramo imbere ihitana babiri

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Fuso ipakiye umucanga yagonze inzu iruhukiramo imbere ihitana babiri

Nyaruguru: Fuso ipakiye umucanga yagonze inzu iruhukiramo imbere ihitana babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.