Abana bari kwibana nyuma y’ifungwa ry’ababyeyi babo barimo uwafungiwe impamvu itavugwaho rumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana babiri bato b’umuryango wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bari kwibana bonyine nyuma yuko ababyeyi babo bombi bafunzwe, aho uherutse gufungwa ari mama wabo wafunzwe azira amafaranga 1,000 Frw y’umutekano yari yabuze nkuko bivugwa n’abaturanyi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko yafungiwe kurwana.

Aba bana bo mu Mudugudu wa Kawuhunde mu Kagari ka Kagugu barimo uw’imyaka 12 n’undi w’irindwi, umunyamakuru wa RADIOTV10 yabasanze mu nzu nto y’icyumba kimwe na salo ubwo bari bavuye ku ishuri bagera mu rugo ntibabone icyo bashyira mu nda.

Izindi Nkuru

Uyu w’imyaka 12 wabaye nk’ufata inshingano z’umubyeyi kuko ubu ari we uri kurera umuvandimwe we, yavuze ko Se ubabyara agiye kumara ukwezi kumwe afungiye kurwana.

Naho ko nyina wabo we agiye kumara icyumweru kimwe atawe muri yombi ngo we azira kudatanga amafaranga igihumbi (1 000Frw), none bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho.

Uyu mwana mukuru w’umukobwa yagize ati “Bamufunze ari nijoro. Nyine turya byagoranye hari igihe tunaburara tukanabwirirwa.”

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bemeza ko nyina w’aba bana, yafunzwe azira kutabona amafaranga igihumbi (1 000) y’umusanzu w’umutekano.

Umwe ati “Bamufashe tunari kumwe, bamufatira yuko ngo atishyuye umutekano. Baje kwishyuza igihumbi, akibuze, baramujyana.”

Aba baturanyi bavuga ko bashengurwa n’imibereho y’aba bana babayemo muri iyi minsi, kuko n’ubusanzwe umuryango wabo wabagaho utunzwe no guca incuro.

Umuturanyi umwe ati “Abana nta kuntu bafite babaho, dore n’ubu harafunze ntawuzi aho bari.”

Umwe muri aba baturanyi uvuga ko anyuzamo agaha aba bana icyo kurya, avuga ko na we nta bushobozi afite kuko n’abana be kubabonera icyo barya biba ari ihurizo, asaba ko umubyeyi wabo yafungurwa cyangwa ubuyobozi bukaba bwamwunganira mu kwita kuri aba bana.

Ati “Rimwe na rimwe hari igihe mbura amafaranga n’ejo ntibariye. Bariye saa tatu z’ijoro guhera ejo mu gitondo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Vuguziga Charles yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo batari bakizi ariko ko nyuma yo kukimenya bahise bavugana n’abo mu muryango w’aba bana kugira ngo ube ubitaho ku buryo n’iyo haboneka ubufasha, bwanyuzwa muri uyu muryango.

Icyakora yahakanye impamvu yatangazwaga ko yatumye uriya mubyeyi wabo afungwa, akavuga ko yaba nyina w’aba bana ndetse na se; bombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urugomo.

Ati “Se yafungiwe kubera gukubita no gukomeretsa, nyina na we yararwanye na we baramufunga, bamufungiye umutekano mucye.”

 

INKURU MU MASHUSHO

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Comments 3

  1. Alice says:

    Aba bana nibo bari kuba victim yibibazo bya babyeyi babo niba umwe muba byeyi babo adafite icyaha gikomeye kuburyo byagera aho abana babirenganiramo bamufungure yite ku bana rwose kuko biri kubasubiza inyuma mu myigire yabo ntakuntu umwana azajya mu ishuri ngo yige neza kd atecyereza ko barumuna be ari butahe ntabone icyo abagaburira,so mugerageze rwose bayobozi abo baziranenge barenganurwe.

  2. MAYANJA says:

    ARIKO NJYEWE UBU BYANCANZE PE KU GIHE BANDITSE NGO MAMA WABO YAZIZE IBIYOBYABWENGE NONE HANO NGO NURUGOMO AMAKURU NYAYOSE UBWO UMUNTU AFATA NAYAHE AHA NGO NINDAYA NONE SINZI PE

  3. Rod says:

    Umunyamabanga Vuguziga Charles yavuze ko ikibazo atarakizi ko agiye kureba uko abana bafashwa. Ariko arangije ahakanye icyo uwo mu maman ababibonye bavuga ko yazize 🤣 Nonese ko atarazi case, icyo afungiwe cyo akibwiwe n’iki?? Imana ikomeze ifashe abo bana. Kdi ikibazo gikemurwe mu maguru mashya.

Leave a Reply to Alice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru