Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwamaganye itangazo ry’iricurano ririmo amakuru y’igikuba ko abasirikare badasanzwe ba Congo barwinjiriye

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwamaganye itangazo ry’iricurano ririmo amakuru y’igikuba ko abasirikare badasanzwe ba Congo barwinjiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abantu kudaha agaciro itangazo ry’iricurano ryitiriwe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko u Rwanda rwahaye amasaha 24 ingabo zidasanzwe za Congo ziri ku butaka bwarwo, kuba zabuvuyeho.

Iri tangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, ritangira rivuga ko hari abasirikare ba Congo bo mu mutwe udasanzwe bari ku butaka bw’u Rwanda.

Iri tangazo bigaragara ko rikubiyemo ibinyoma, rikomeza ryumvikanamo ko uwaricuze yari anagamije gukomeza gutsindagira ikinyoma cya Congo Kinshasa ko u Rwanda rukorana n’umutwe wa M23, nyamara bihabanye n’ukuri.

Iri tangazo ry’iricurano risoza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ihaye amasaha 24 izi ngabo za Congo kuba zavuye ku butaka bw’u Rwanda kandi ngo nibitaba ibyo Abanyekongo bose bari mu Rwanda baza kubigiraho ingaruka bagatabwa muri yombi.

Urwego rw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rwatangaje ko iri tangazo ari iricurano (fake news), rwibutsa ko amatangazo yose y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bifite aho binyuzwa yaba ku rubuga rwa Twitter rwa “Primature Rwanda no ku rubuga rwa primature.gov.rw”

Please ignore this FAKE NEWS.
All official announcements from the Office of the Prime Minister are posted by @PrimatureRwanda and on https://t.co/VY8VW0pqe4 pic.twitter.com/ttzG8SCajX

— Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) January 25, 2023

Ubutumwa bw’Urwego rw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, busaba abantu “Kudaha agaciro iri tangazo ko ritanga amakuru y’ibinyoma.”

Uburyo nk’ubu bwo gushyira hanze inyandiko z’incurano, bukunze kwifashishwa mu rwego rwo kuyobya abantu, ku buryo bisaba ubushishozi ku bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe babonye inyandiko nk’izi zidasanzwe ziba zirimo n’amakuru anyuranyije n’ukuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Abana bari kwibana nyuma y’ifungwa ry’ababyeyi babo barimo uwafungiwe impamvu itavugwaho rumwe

Next Post

Basketball: Umukinnyi wahaye ibyishimo abaturarwanda agarutse akubutse i Burundi

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Umukinnyi wahaye ibyishimo abaturarwanda agarutse akubutse i Burundi

Basketball: Umukinnyi wahaye ibyishimo abaturarwanda agarutse akubutse i Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.