• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA IMIBEREHO

Abantu bataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

radiotv10by radiotv10
10/09/2023
in IMIBEREHO, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abantu bataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

Abataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bataramenyekana babarirwa muri 40, biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabirandura, bashyira mu mifuka barabitwara.

Iyo mirima iherereye mu Mudugudu wa Nyagisenyi n’uwa Kansoro, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi.

Mu kubirandura bahereye mu murima utuburirwamo n’umushoramari wigenga, abarinzi bawo bagerageza kubatesha ababyibaga bakomeretsamo umwe, nyuma yaho barahava bajya mu yindi mirima ituburirwamo n’Ikigo RAB ndetse n’umushinga HoReCo, naho baharandura ibindi birayi babatesha bamaze gukura ibiro bisaga 150.

Nkundibiza Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi, yatangaje ko abo bantu bari bigabyemo ibice, abarandura ibirayi abandi batera amabuye umuntu wese wageragezaga kubatesha.

Yagize ati “Byabaye ku manywa y’ihangu. Bageraga muri 40 umurima bageragamo abaharinda babateshaga bakirukira ahandi gutyo gutyo. Bageragamo bagakura ibirayi byo kurya. Ababirinda nta n’umwe babashije kumenyamo kuko abo babyibaga babateraga amabuye menshi ndetse hari umurinzi wo mu murima babanjemo bakomerekeje biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere. Ibyo bari bamaze gukura bibarirwa mu biro birenga 150 babipakiye mu mifuka bari bitwaje barabyirukankana. Turacyakurikirana ngo tumenye abo aribo”.

Agace ibi byabereyemo kazwiho kweza igihingwa cy’ibirayi ku bwinshi, kandi umushinga HoReCo n’Ikigo RAB bihafite ubutaka buri ku buso bunini butuburirwamo imbuto y’ibirayi, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

Nkundibiza aburira abishora mu bujura nk’ubu kubicikaho, bagashora amaboko mu bikorwa byemewe kandi binyuze mu mucyo.

Ati “Bakwiye kumva ko gutungwa n’ibya rubanda batanafitiye uburenganzira atari byo. Imirimo myinshi yo gukora bakaba bakwinjiza ifaranga cyangwa n’ibyo kurya inyuze mu mucyo irahari nibayiyoboke. Ntabwo dushyigikiye ibikorwa nk’ibyo binabangamira iterambere rusange ry’ubuhinzi. Ababikora n’ababitekerezaga nibabicikeho kuko ntibyemewe”.

RADIOTV10RWANDA

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc ndetse n’Umwami w’iki gihugu

Next Post

Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.