Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA IMIBEREHO

Abantu bataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

radiotv10by radiotv10
10/09/2023
in IMIBEREHO, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abantu bataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

Abataramenyekana biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabyiba

Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bataramenyekana babarirwa muri 40, biraye mu mirima ituburirwamo imbuto y’ibirayi barabirandura, bashyira mu mifuka barabitwara.

Iyo mirima iherereye mu Mudugudu wa Nyagisenyi n’uwa Kansoro, Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi.

Mu kubirandura bahereye mu murima utuburirwamo n’umushoramari wigenga, abarinzi bawo bagerageza kubatesha ababyibaga bakomeretsamo umwe, nyuma yaho barahava bajya mu yindi mirima ituburirwamo n’Ikigo RAB ndetse n’umushinga HoReCo, naho baharandura ibindi birayi babatesha bamaze gukura ibiro bisaga 150.

Nkundibiza Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi, yatangaje ko abo bantu bari bigabyemo ibice, abarandura ibirayi abandi batera amabuye umuntu wese wageragezaga kubatesha.

Yagize ati “Byabaye ku manywa y’ihangu. Bageraga muri 40 umurima bageragamo abaharinda babateshaga bakirukira ahandi gutyo gutyo. Bageragamo bagakura ibirayi byo kurya. Ababirinda nta n’umwe babashije kumenyamo kuko abo babyibaga babateraga amabuye menshi ndetse hari umurinzi wo mu murima babanjemo bakomerekeje biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere. Ibyo bari bamaze gukura bibarirwa mu biro birenga 150 babipakiye mu mifuka bari bitwaje barabyirukankana. Turacyakurikirana ngo tumenye abo aribo”.

Agace ibi byabereyemo kazwiho kweza igihingwa cy’ibirayi ku bwinshi, kandi umushinga HoReCo n’Ikigo RAB bihafite ubutaka buri ku buso bunini butuburirwamo imbuto y’ibirayi, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

Nkundibiza aburira abishora mu bujura nk’ubu kubicikaho, bagashora amaboko mu bikorwa byemewe kandi binyuze mu mucyo.

Ati “Bakwiye kumva ko gutungwa n’ibya rubanda batanafitiye uburenganzira atari byo. Imirimo myinshi yo gukora bakaba bakwinjiza ifaranga cyangwa n’ibyo kurya inyuze mu mucyo irahari nibayiyoboke. Ntabwo dushyigikiye ibikorwa nk’ibyo binabangamira iterambere rusange ry’ubuhinzi. Ababikora n’ababitekerezaga nibabicikeho kuko ntibyemewe”.

RADIOTV10RWANDA

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc ndetse n’Umwami w’iki gihugu

Next Post

Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Nyamagabe: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse yarubakiweho n’umuturage yakanguye inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.