Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

radiotv10by radiotv10
11/10/2025
in SIPORO
0
Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball mu Rwanda bakiniye amakipe anyuranye n’iy’Igihugu, bakinnye irushanwa ritegura Shampiyona, mu mikino y’ubusabane igamije kubabera urugero rwiza abagikina uyu mukino n’abari kuwuzamukamo.

Ni irushanwa ryiswe ‘Made Well’ ryahuje ikipe y’abakanyujijeho ndetse n’iya Kinyinya VC ryabaye kuri uyu wa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu ari na bwo ryasojwe.

Iyi mikino yashibutse mu gitekerezo cyatanzwe n’abasanzwe bari mu mukino wa Volleyball Rwanda, rigamije no kongera guhuza aba bakinnyi bakanyujijeho, ariko na barumuna babo babarebereho.

Dusabimana Vincent wakiniye amakipe anyuranye muri Volleyball mu Rwanda no hanze yarwo ndetse akaba yaranakiniye Ikipe y’Igihugu, avuga ko iri rushanwa ryabaye umwanya mwiza wo kongera kungurana ibitekerezo by’uburyo abakizamuka muri uyu mukino n’abakiwurimo, bakomeza kuwukina neza.

Ati “Byari byarasabwe n’abanyamuryango, bavuga bati ‘ese aba legend [abanyabigwi] iyo barangije gukina baba hehe? Ikipe ya KVC [Kinyinya Volleyball Club] ntakuntu hazabaho umukino uhuza Kinyinya n’abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu, bitume abana cyangwa abagikina uyu munsi barebera kuri bakuru babo bahoze bakina, ko nabo aho bari ari heza’.”

Dusabimana Vincent avuga kandi ko iri rushanwa ryahuje abakanyujijeho muri Volleyball, ryanabaye umwanya mwiza wo kongera kureba ahahise h’uyu mukino ndetse bakanangurana ibitekerezo byatuma urushaho gutera imbere no guteza imbere abawukina n’abandi bawufitemo imirimo.

Muri uyu mukino, Ikipe ya Kinyinya yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 22 y’aba-legend, iseti ya kabiri yo yegukanwa n’ikipe ya Legend ku manota 25 kuri 22 ya Kinyinya, mu gihe iseti ya gatatu yegukanywe na Kinyinya ku manota 25 kuri 18 y’Aba-Legend.

Iyi mikino kandi yanitabiriwe n’ababaye abatoza, ndetse n’abandi bose basanzwe bakunda uyu mukino wa Volleyball, bishimiye kongera kubona aba bakinnyi bakanyujijeho babasha kongera gutera ibilo.

Ikipe y’abanyabigwi mu Rwanda banakiniye ikipe y’Igihugu
Ikipe ya Kinyinya
Wari umukino unogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 2 =

Previous Post

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Next Post

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.