Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyamakuru b’abanyabigwi barimo Barore, Mbangukira na Maurice barangije Kaminuza

radiotv10by radiotv10
21/04/2022
in MU RWANDA
0
Abanyamakuru b’abanyabigwi barimo Barore, Mbangukira na Maurice barangije Kaminuza
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Cleophas Barore n’umuvandimwe we Titian Mbangukira ndetse na Uwera Jean Maurice bari mu bahawe impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022 nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri rikuru rya Kiliziya Gatulika rya Kabagyi (ICK) rihererye mu Karere ka Muhanga ahanabereye uyu muhango.

Aba banyamakuru barangije uyu munsi, barimo abasanzwe bazwi cyane mu Rwanda nka Barore Cleophas na Uwera Jean Maurice basanzwe bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Barore warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru, asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), akaba amenyerewe mu biganiro bikomeye akora ku bitangazamakuru bya RBA.

Barimo kandi Titian Mbangukira uyobora Radio Isuba, akaba n’umuvandimwe ugwa mu ntege Cleophas Barore bombi bakaba barigeze gukorana mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kikiri ORINFOR.

Mu bandi barangije, harimo Didace Niyifasha usanzwe Umuyobozi wa Radio Inkoramutima na we akaba ari umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga.

Barimo kandi Safari Lambert usanzwe umukozi wa RADIOTV10 ushinzwe ibijyanye na Tekinike ya Radio 10, ndetse na Issa Kwigira ukorera Flash FM.

Bamwe muri aba bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, batangiye amasomo yabo mu ishuri rya Christian University ryaje gufungwa, bagahita bajya kurangiriza mu ishuri rikuru rya ICK riherereye mu Karere ka Muhanga.

Bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 9 =

Previous Post

Gasabo yagize icyo ivuga ku ijambo ‘Akabere’ ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’Akarere

Next Post

Rusizi: Yafashwe amaze kwiba ihene yayizingazingiye mu gikapu agiye kuyishakira umuguzi

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Yafashwe amaze kwiba ihene yayizingazingiye mu gikapu agiye kuyishakira umuguzi

Rusizi: Yafashwe amaze kwiba ihene yayizingazingiye mu gikapu agiye kuyishakira umuguzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.