Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda 11 bafashwe bahungira muri Tanzania kubera inkingo za COVID bita ikimenyetso cya Satani

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda 11 bafashwe bahungira muri Tanzania kubera inkingo za COVID bita ikimenyetso cya Satani

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango ibiri igizwe n’abantu 11 barimo abarimu babiri, yafatiwe mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ubwo bari bagiye gutoroka ngo bajye muri Tanzania bavuga ko bahunze inkingo za COVID-19 bita ikimenyetso cya Satani.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, buherutse gutangaza ko hari Abanyarwanda 115 bafatiwe mu bice bitandukanye barimo abageragezaga gutorokera mu bihugu by’abaturanyi bavuga ko bahunze inkingo za COVID-19.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, ubuyobozi bwafashe abantu 11 bo mu miryango ibiri irimo abarimu babiri n’abana babo bariho bagerageza gutorokera muri Tanzania ngo bahunga inkingo za COVID-19.

Iyi miryango yombi ni iyo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza barimo umwe ugizwe n’umubyeyi umwe n’abana be mu gihe undi mubyeyi we ngo yaburiwe irengero aho bikekwa ko na we yahunze inkingo.

Ubuyobozi bw’ibanze bwo mu gace iyi miryango isanzwe ituyemo, buvuga ko bari bahunze inkingo za COVID-19 nk’uko babyivugira ko ari ikimenyetso cya satani.

Karuranga Leo uyobora Umurenge wa Kabare bakomokamo, avuga ko ubuyobozi bwari bumaze iminsi bujya gukora ubukangurambaga muri aka gace bushishikariza abo mu idini rimwe n’aba bafashwe bahunga, ariko bo bakaba bataragiriwe inama kuko bihishaga.

Ati “Mu bafashwe rero banabapimye basanga harimo umwe wamaze kwandura iki cyorezo, bavuga ko imyemerere bafite ari uko uru rukingo ari urwo kwa satani akaba ari yo mpamvu baruhunga.”

Ubuyobozi buvuga ko muri uyu Murenge habarwa abaturage 145 gusa ngo buzakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo na bo bikingize.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ko ari bacye ku buryo abantu badakwiye kubikabiriza ngo bumvikanishe ko ibintu byakomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − twelve =

Previous Post

Aborozi barifuza ko Inka bajyanye kugurisha zajya zipimwa ku munzani nk’uko bikorwa ku Bishyimbo

Next Post

Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y'ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.