Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda 51 bamaze gusohoka muri Ukraine, 15 ntibashobora kuva aho bari kubera imirwano

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda 51 bamaze gusohoka muri Ukraine, 15 ntibashobora kuva aho bari kubera imirwano
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ishusho y’uko Abanyarwanda basanzwe baba muri Ukraine bamerewe, aho 51 muri bo bamaze gusohoka iki Gihugu kiri kuberamo intambara ikomeye, hakaba abandi bari ku mupaka bategereje gusohoka ndetse n’abandi bari ahari kubera imirwano badashobora kuva aho bari.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko mu Banyarwanda 85 batuye muri Ukraine, harimo 18 babashije guhunga aho bari bamaze kugera muri Pologne.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yari yatangaje ko abandi Banyarwanda 67 na bo bariho bashakishirizwa uburyo bwo guhunga kugira ngo bave muri iki Gihugu kiri kuberamo intambara ikomeye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda babamaze kubasha guhunga bagera muri 51.

Ati “Ni n’amahirwe dufite kugeza uyu munsi kuko nta Munyarwanda baratubwira ko yakomeretse cyangwa se yaba yitabye Imana. Uyu munsi turi kuvugana, tumaze kumyenya ko 51 muri bo bamaze kwambuka, ni ukuvuga ngo ntabwo bakiri ku butaka bwa Ukraine, 50 bari muri Ukraine, undi umwe muri Hongrie.”

Mukuralinda avuga ko aba Banyarwanda babashije kugera muri Pologne ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu, yohereje abakozi bayo ku mupaka.

Ati “Ku buryo bahagera bagasanga hari abakozi ba Ambasade bakabakira.”

Avuga ko iki gikorwa cyo guhungisha Abanyafurika kiri gukorwa ku bufatanye bwa Ambasade z’Ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Ati “Ku buryo iyo Umunyarwanda aguye [ageze] kuri Ambasade ya Afurika y’Epfo, bahita babwira bacu, natwe twabona undi Munyafurika, tukabwira ababo, abantu bagahana amakuru.”

Mukuralinda avuga ko kugeza ubu hari abandi Banyarwanda icyenda (9) bategereje kwambuka kuko hari abantu benshi bari guhunga iki Gihugu.

Ati “Hari n’abandi 11 bari mu nzira bagana ku mupaka. Abo bose barimo baravugana na Ambasade cyangwa se n’ababyeyi babo hano amakuru barayazi ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”

Avuga ko abandi Banyarwanda 15 bari muri Ukraine mu bice birimo kuberamo imirwano, bo badashobora kugira aho bajya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 14 =

Previous Post

Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

Next Post

Hagaragajwe ko kongera abagore mu rwego rw’Ibikorwa Remezo byagira uruhare mu kuruzamura

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ko kongera abagore mu rwego rw’Ibikorwa Remezo byagira uruhare mu kuruzamura

Hagaragajwe ko kongera abagore mu rwego rw’Ibikorwa Remezo byagira uruhare mu kuruzamura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.