Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Abanyarwanda baributswa ko kurinda uburenganzira bwa muntu bitareba Leta gusa

radiotv10by radiotv10
01/12/2021
in POLITIKI
0
Abanyarwanda baributswa ko kurinda uburenganzira bwa muntu bitareba Leta gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yibukije ko kurinda uburenganzira bwa muntu ari inshingano za buri wese aho kuba iza Leta gusa, igasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu bikorwa byo kurinda uburenganzira bwa muntu bakajya bagaragaza aho bwahutajwe.

Ibi byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR). Mukasine Marie Claire, kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Ugushyingo 2021 mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ni mu gihe hitegurwa igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu kiba tariki 10 Ukuboza buri mwaka.

Mukasine uyobora iyi Komisiyo yasabye ko Abanyarwanda gukomeza guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Ati “Nka Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu turasaba Abaturarwanda kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa muntu kandi bakagaragariza inzego zibishinzwe aho umuntu yahutajwe.”

Mukasine ashimangira ko itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryabaye ivomo mu by’uburenganzira mbonezamubano no mu bya politiki.

Uburenganzira bwagaragajwe ni ubwo gutora no gutorwa, kutagirwa umucakara, kugira imibereho bwite, kugira Igihugu, umutungo n’ibindi.

Taliki 10 Ukuboza, ni umunsi wahawe agaciro ku burenganzira bwa muntu kuko Isi iha agaciro no kutavogerwa kwa muntu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yerekana ko kimwe mu biranga uburenganzira bwa muntu ari uko ari bumwe ku bantu bose, ku Isi yose, kandi ngo ntabwo bugabanywa ahubwo buruzuzanya.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, harimo ko NCHR ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi, hazatangwa ikiganiro ku rwego rw’Intara by’umwihariko ku kurwanya ruswa n’isano bifitanye n’uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu izatanga ikiganiro ku nzego z’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Umujyanama Mukuru mu biro by’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Komi Gnondoli, avuga ko umunsi mpuzamahanga w’itangazo ry’uburenganzira bwa muntu ritareba Leta gusa.

Ati “Umunsi Mpuzamahanga w’Itangazo ry’Uburenganzira bwa Muntu ntirireba Guverinoma cyangwa Leta, ahubwo rireba buri wese nk’ikiremwamuntu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel ishima NCHR nka komisiyo ifite inshingano zo kureberera abafite ubumuga.

Kuva mu Ukuboza 1948-Ukuboza 2021 hazaba hashize imyaka 73 hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kureshya, kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa muntu”.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu itangaza ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bituma habaho kureshya.

Itangazo mpuzamahanga ryashyizweho nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara ya Kabiri y’Isi yahitanye abasaga miliyoni 45.

Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, hangiritse byinshi ndetse ihungabanya bikomeye uburenganzira bwa muntu mu byiciro bitandukanye.

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 4 =

Previous Post

Menya ibiri kuba hamwe na TV10: Tubazaniye amakuru avunaguye ya saa 12:30’

Next Post

Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Related Posts

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

by radiotv10
20/01/2026
0

Bamwe mu Basenateri muri Sena y'u Rwanda, bagararije Guverinoma y'u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by'amatungo, kuko...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.