Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abanyarwanda barimo ibyamamare basabye Chameleone gukosora imvugo ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi

radiotv10by radiotv10
17/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Abanyarwanda barimo ibyamamare basabye Chameleone gukosora imvugo ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda banyuranye barimo abanyamakuru n’abahanzi, basabye umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Dr Jose Chameleone gukosora imvugo yakoresheje ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu Afurika, Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye bw’ifoto yatunganyije bwanditseho amagambo agira ati “Rwanda Genocide Week” cyangwa ko ari icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ni ubutumwa bwababaje Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko yumvikanamo gupfobya mu gihe Isi yose imaze kumenya ko bavuga “Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko imvugo yemewe ku byabaye mu Rwanda ari Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe mu bihe byatambutse hari abakoreshaga imvugo zumvikanamo kuyipfobya  nko kuvuga ngo “Rwandan Genocide” cyangwa “Genocide de Tutsis.”

Umunyamakuru David Bayingana uri mu basabye Dr Jose Chameleone gukosora iyi mvugo ye, yagize ati “Dr Jose Chameleone wigeze wumva bavuga ngo Genocide y’u Budage? Ni Holocaust! Mu Rwanda ntabwo ari Jenoside Nyarwanda…Ni Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Umuhanzi Mani Martin na we yagize ati “Ni Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ari Jenoside Nyarwanda.”

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo n’Abanyarwanda benshi basaba uyu muhanzi ukomeye mu karere, gukosora iyi mvugo kuko ipfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse bakanagaruka ku bindi yagiye akoresha mu butumwa bwe nk’aho yavuze ko ari igihe cy’icyumweru mu gihe Kwibuka bimara iminsi 100.

Iyi foto iriho ubu butumwa bupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yashyizwe hanze n’uyu muhanzi w’Umunya-Uganda mu gihe Igihugu cye n’icy’u Rwanda biri kubura umubano wabyo wari umaze igihe urimo igitotsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 8 =

Previous Post

Ruhago nyarwanda yabuze umukinnyi ukiri muto wishwe n’impanuka ya moto

Next Post

Perezida Kagame yavuye muri Barbados anyura muri Senegal aganira na Macky Sall

Related Posts

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
18/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World
IMIBEREHO MYIZA

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuye muri Barbados anyura muri Senegal aganira na Macky Sall

Perezida Kagame yavuye muri Barbados anyura muri Senegal aganira na Macky Sall

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.