Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyekongo baba UK basabye Tshisekedi gutera u Rwanda abaha igisubizo gitunguranye

radiotv10by radiotv10
24/10/2022
in MU RWANDA
1
Abanyekongo baba UK basabye Tshisekedi gutera u Rwanda abaha igisubizo gitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Felix Tshisekedi wari mu ruzinduko mu Bwongereza muri iki cyumweru, ubwo yahuraga n’Abanyekongo baba muri iki Gihugu, bamusabye gutera u Rwanda, abasubiza avuga ko “inzira y’ibiganiro niyanga ntakizabuza ko habaho iy’intambara.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi yabivuze muri ki cyumweru ubwo yahuraga n’Abanyekongo baba mu bwongereza, mu kiganiro bagiranye muri hoteli imwe iri mu mujyi wa Londres.

Bamwe mu banyekongo bari muri iki kiganiro, basabye umukuru w’Igihugu cyabo gutangiza intambara ku Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23.

Abo bifuza ko Igihugu cyabo gitera u Rwanda, bavuga ko uko Tshisekedi akomeza kwemera ko habaho inzira z’ibiganiro, ngo bikomeza guha urwaho u Rwanda gukomeza guteza umutekano mucye mu Gihugu cyabo.

Thisekedi yabwiye aba Banyekongo ko “Intambara izafatwa nk’inzira ya nyuma mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bizaba byananiranye.”

Iki kiganiro cyabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, mu gihe mu rukerera rwo ku wa Kane, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bongeye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 wakunze kwegekwa ku Rwanda ko ruwufasha, ariko basanga na wo uryamiye amajanja.

Muri uru ruzinduko Tshisekedi yagiriye mu Bwongereza, yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse anasaba Umwami wa kiriya Gihugu, Charles III gukoresha ububasha afite muri Commonwealth, agasaba u Rwanda guhagarika gufasha M23.

U Rwanda na rwo rwakunze kugaragaza kenshi ko ubutegetsi bwa Congo bufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ukaba warakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu mutwe uri no gufatanya na FARDC mu bitero bagaba kuri M23, muri uyu mwaka banarashe ibisasu biremereye mu Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.

Perezida Kagame yakunze kwereka uwatekereza gushoza intambara ku Rwanda, bitazamuhira kuko inzego z’umutekanzo z’u Rwanda zihagaze bwuma ku buryo ntawapfa kuvogera ubusugire bw’Igihugu.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo abari binjiye muri Guverinoma, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bishobora guhungabanya u Rwanda ariko agaragaza ko n’imbaraga zo kubisubiza inyuma zihari.

Icyo gihe yagize ati “Utwifurije intambara na yo turayirwana ntakibazo, dufite abanyamwuga bayo bayikora uko bikwiye haba hano haba n’ahandi. Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni ‘aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga’, ntabwo dutuma ugera hano…nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bugingo Justin says:
    3 years ago

    DRC ndumva intambara bayigereranije nogucuranga gitari intambara zifite banyirazo nibareke kwibeshya ntabwo FRDC yarwana na RDF ninkuko umwana wimyaka10yajyakurwana numusore wimyaka25

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eleven =

Previous Post

Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwamaze imyaka 3 asambanya umwana we akamutera inda ubugirakabiri

Next Post

Mozambique: RDF yongeye kuvumbura izindi ntwaro zari zarahishwe n’ibyihebe

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: RDF yongeye kuvumbura izindi ntwaro zari zarahishwe n’ibyihebe

Mozambique: RDF yongeye kuvumbura izindi ntwaro zari zarahishwe n’ibyihebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.