Bamwe mu Banyekongo bahungira mu Rwanda kubera imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, bavuze ko baha amafaranga abasirikare ba FARDC bakabareka bakambuka berecyeza mu Rwanda.
Aba banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bavuga ko bafata icyemezo cyo guhunga kubera itotezwa bakorerwa mu Gihugu cyabo, bamwe bakicwa urw’agashinyaguro babashinja kuba ibyitso bya M23.
Nyirambyeyi Dusabe wagarutse ku magambo babwirwa mu Gihugu cyabo, yavuze ko iyo bavuga umutwe wa M23, baba bavuga “ngo ngizo za Nyenzi ziraduteye tugiye gushira, Abatutsi bari aha, mureke tubatemagure bazasange twarabamaze.”
Uyu muturage uvuga ko ubwo bari bagiye kwicwa ari bwo bahise bakiza amagara yabo, yavuze ko ntakintu bigeze bahungana kuko icyo bari bashyize imbere ari ugukiza ubuzima bwabo ku buryo nta n’umwenda wo guhindura bazanye.
Uyu Munyekongo ubu ucumbikiwe mu nkambi ya Kijote we na bagenzi be, yagize ati “Uko undeba uku ni uku nambaye, nasize ibintu mu nzu, metela, ubu ndi kuryama ku mabuye.”
Iyi nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, inyuzwamo by’igihe gito izi mpunzi zigahita zijyanwa muri Nkamira ahamaze kwakirwa impunzi zikabakaba muri 700.
Aba banyekongo bavuga ko ababa bashaka kubica ari inyeshyamba za FDLR ndetse n’abo muri Nyatura bari guhiga bukware Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nshizirungu Mupenzi avuga ko kugira ngo binjire mu Rwanda na byo ari ihurizo rikomeye kuko bibasaba ubushobozi baba batanafite kuko banyura ku basirikare ba Congo, kandi kugira ngo babareke batambuke bibasaba kugira icyo babapfumbatiza.
Ati “Wiyeranja ushaka ukuntu wagurisha agatungo noneho ukabona ukuntu wirukanka, ubwo rero kuko bariya basoda b’Abakongomani iyo umuhaye amafaranga arakwihorera ukagenda.”
Aba banyekongo bashima uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye, gusa bakavuga ko bagikeneye ibikoresho kuko hari ibikibura birimo nk’ibyo kuryamira.
RADIOTV10