Abapolisi 320 ba Polisi y’u Rwanda, bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, wababwiye ko batazaba bahagarariye uru rwego bakorera gusa, ahubwo n’Igihugu cyose bityo ko bakwiye kwirinda icyagisiga icyasha.
Yabibabwiye mu butumwa yabagejejeho kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, aho aba Bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA.
Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva, bazakorera i Bangui mu murwa mukuru n’itsinda RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire, bazakorera ahitwa Kaga Bandoro.
DIGP Sano yabibukije ko akazi bagiyemo badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, bahagarariye n’Igihugu bakaba basabwa kwitwara neza birinda icyagisiga icyasha.
Yagize ati “Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye Igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y’Igihugu. Mwoherezwa n’Igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n’inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n’akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.”
DIGP Sano yibukije aba Bapolisi ko abababanjirije bakoze neza, abasaba kubyubakiraho bakarushaho kubiteza imbere, imbogamizi bahuye nazo zijyanye n’imiterere y’ikirere, umuco n’ibindi, bakamenya uko babyitwaramo neza.
Ati “Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy’ababanjirije, mugomba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n’umwete, ni cyo gituma mumaze igihe mwiga nyuma yo kuba mwaratoranyijwe kubera ko mwagiriwe icyizere na Polisi ndetse n’igihugu.”
DIGP Sano yakomeje abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, kubaha amabwiriza ajyanye n’akazi, kuzafata neza ibikoresho, buri muntu mu kazi ashinzwe babirinda, birinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda Igihugu no kugihesha agaciro.


RADIOTV10