Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kwerecyeza muri Centrafrique bagaragarijwe ibizabafasha n’ibyo bazagendera kure

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in MU RWANDA
0
Abapolisi b’u Rwanda bagiye kwerecyeza muri Centrafrique bagaragarijwe ibizabafasha n’ibyo bazagendera kure
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi 320 ba Polisi y’u Rwanda, bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, wababwiye ko batazaba bahagarariye uru rwego bakorera gusa, ahubwo n’Igihugu cyose bityo ko bakwiye kwirinda icyagisiga icyasha.

Yabibabwiye mu butumwa yabagejejeho kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, aho aba Bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA.

Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva, bazakorera i Bangui mu murwa mukuru n’itsinda RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire, bazakorera ahitwa Kaga Bandoro.

DIGP Sano yabibukije ko akazi bagiyemo badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, bahagarariye n’Igihugu bakaba basabwa kwitwara neza birinda icyagisiga icyasha.

Yagize ati “Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye Igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y’Igihugu. Mwoherezwa n’Igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n’inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n’akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.”

DIGP Sano yibukije aba Bapolisi ko abababanjirije bakoze neza, abasaba kubyubakiraho bakarushaho kubiteza imbere, imbogamizi bahuye nazo zijyanye n’imiterere y’ikirere, umuco n’ibindi, bakamenya uko babyitwaramo neza.

Ati “Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy’ababanjirije, mugomba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n’umwete, ni cyo gituma mumaze igihe mwiga nyuma yo kuba mwaratoranyijwe kubera ko mwagiriwe icyizere na Polisi ndetse n’igihugu.”

DIGP Sano yakomeje abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, kubaha amabwiriza ajyanye n’akazi, kuzafata neza ibikoresho, buri muntu mu kazi ashinzwe babirinda, birinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda Igihugu no kugihesha agaciro.

DIGP Sano yababwiye ko bagiye mu izina ry’u Rwanda bityo ko bakwiye kwirinda icyarusiga icyasha

Basabwe kuzubahiriza amabwiriza no kwirinda ubwoba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Moses Turahirwa wagiriye ikiniga mu Rukiko yagize ibyo yemerera Umucamanza ku byo aregwa

Next Post

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.