Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abapolisi b’u Rwanda muri MINUSCA bahaye ubutabazi abaturage bimuwe n’imyuzure

radiotv10by radiotv10
23/10/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abapolisi b’u Rwanda muri MINUSCA bahaye ubutabazi abaturage bimuwe n’imyuzure
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize.

Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu Murwa Mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU ni yo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri ‘Arrondissement’ ya 3.

Iki gikorwa cy’ubutabazi cyateguwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika rikorera mu Murwa Mukuru Bangui (JTFB) mu rwego rwo gufasha abaturage.

Nibura abantu 120 basuzumwe bahabwa ubuvuzi ku buntu ndetse hatangwa n’ibiribwa ku baturage bugarijwe n’inzara.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (DSRSG) Lizbeth Cullity, n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye (JTFB); Brig. Gen. Alognim Takougnadi n’intumwa zoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Santarafurika.

Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda; FPU-1 na PSU akorera mu Murwa Mukuru Bangui mu gihe hari irindi tsinda FPU-2 rikorera ahitwa Kaga-Bandoro, nko mu bilometero 400 uvuye Bangui.

PSU ifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungirije, Minisitiri w’Intebe wa Santarafurika, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) n’abandi.

Mu gihe FPU mu nshingano zayo harimo gucunga umutekano n’ituze rusange, gutanga ubufasha ku baturage bo mu nkambi no kubarindira umutekano, no kurinda ibikorwaremezo by’umuryango w’abibumbye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 6 =

Previous Post

Amavubi-23 yanganyije na Mali U-23 (AMAFOTO)

Next Post

Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger
IMYIDAGADURO

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.