Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ryaranzwe no kudahuza imvugo, ahubwo bumvikana bashinjanya hagati yabo.

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo aba bantu, ryaburanishijwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubarebeye inyuma abantu batanu bemera icyaha ntibakeye ariko abantu batandatu bahakana icyaha baracyeye.

Abantu batandatu, batatu muri bo bahakana icyaha bunganiwe na Me Alexis Moise Rubimbura, naho abandi batatu bahakana icyaha bunganiwe mu mategeko na Me Kalisa Charles.

Abemera icyaha bo nta mwunganizi mu mategeko bafite.

Ubushinjacyaha bubarega ko bacukuraga amabuye y’agaciro nta byangombwa bafite, kandi umuyobozi w’akarere ka Nyanza n’inzego z’umutekano bari barababujije gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi bikorwa byabereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, aho baburijwe gucukura ariko baranga bakomeza kubikora.

Bimwe mu byo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bubazana imbere y’urukiko ni abantu batanu baregwa bemera icyaha ndetse bakanemera ko nubwo bakoze icyaha, ariko bari abakozi kandi abo bakoreraga bari imbere y’urukiko (na bo barimo kuburana).

Ubushinjacyaha busaba ko abaregwa bose bakurikiranwa funzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Me Moise Alexis Rubimbura wunganira abantu batatu bahakana icyaha, yavuze ko abakiriya be badakwiye kuryozwa icyaha ko nubwo bitwa abakoresha ariko abitwa abakozi babo nta masezerano y’akazi bafitanye.

Umucamanza ati “Yego, ariko abakiriya bawe barakekwa?” Me Alexis na we ati “Yego, barakekwa kubera amagambo gusa ariko nta kindi kimenyetso gihari gituma bakekwaho icyaha.”

Umucamanza at “Me Alexis ku bwawe uruhande uriho abakiriya bawe bari imbere y’urukiko bazanwe ari amagambo gusa?”  Me Alexis na we mu gusubiza ati “Yego rwose abo nunganira bari imbere y’urukiko kubera amagambo gusa.”

Me Alexis Moise Rubimbura yasabye ko abakiriya be uko ari batatu bakurikiranwa badafunze.

Me Kalisa Charles na we wunganira abantu batatu bahakana icyaha, na we ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida w’inteko, Itegeko Nshinga ryateganyije ko buri Munyarwanda wese agira uburenganzira bwo gukurikiranwa yidegembya, gusa umuntu akaba yafungwa mu bihe bidasanzwe cyangwa hari impamvu zikomeye zituma afungwa, kandi abo nunganiye nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, yewe ntibanafashwe ahubwo hafashwe abemera icyaha.”

Kuri Me Kalisa Charles we abona abemera icyaha muri iyi dosiye ari uburyo bwo gukururiramo abatemera icyaha, agasaba ko abakiriya babo bafungurwa by’agateganyo.

Abandi bantu batanu biregura bahuriye ku kwemera ko bacukuraga amabuye y’agaciro, ariko batari bazi ko nta byangombwa bihari kuko ababakoreshaga (abakoresha buvuga na bo bareganwa) bari bazi ko babifite.

Umwe ati “Umushomeri wese iyo ahawe akazi aragakora.”

Kuba bafungwa iminsi 30 y’agateganyo byo ntibabyemera. Umwe ati “Ndafungwa kubera iki ba boss (abakoresha) banjye kandi bahari, ahubwo bafungwe banacibwe amande!” (Abari baje kumva uru rubanza bahise basekera rimwe).

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo buvuga ko abakoresha n’abakoreshwa nta masezerano y’akazi bari bafite koko. Umushinjacyaha ati “Aba bahakana icyaha impamvu nta masezerano y’akazi batangaga, ni uko bakoraga ibitemewe bityo kandi uwo ukoresha umuha amabwiriza.”

Me Kalisa Charles wunganira abantu batatu bahakana ko batakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe, yongeye guhabwa ijambo avuga ko abashinja abaregwa bari kwirengera.

Me Kalisa Charles ati “Ibyo barimo ni amatakirangoyi.”

Me Alexis Moise Rubimbura na we wunganira abantu batatu bahakana icyaha, yavuze ko abakiriya be nta sano muzi bafitanye no gutanga akazi.

Umucamanza ati “Me Alexis turi mu nzira (procedure) zo kubakekaho icyaha.” Me Alexis na we ati “Nyakubahwa Perezida twaje kwisobanura ku makuru gusa, nta kindi kimenyetso gihari.”

Umucamanza ati “Soza byose tuzabisuzuma.”

Mu rukiko izina Rtd Major Rugamba Robert, Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi bumvikanyemo kuko umwe mu bahakana icyaha yemeye ko yakoze ubucukuzi bw’agaciro akorera abo bahoze mu ngabo z’u Rwanda, ariko yaje kubireka mu mwaka wa 2024.

Izina Munyambi, Bulu, Diane na yo yumvikanye mu rukiko ko bakoranaga na bamwe mu baregwa ariko bo badafunzwe.

Intandaro y’aba bose gufungwa ni abantu icyenda bigeze gutemwa bifitanye isano n’amabuye y’agaciro, icyo gihe inzego z’umutekano zahise zikora iperereza hafungwa abantu 17 barimo na Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi, bo baregwaga gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko baza gufungurwa n’ubushinjacyaha gusa imitungo yabo irafatirwa.

Inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza na RIB yo ku rwego rw’igihugu bagiye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza kujya inama babuza abantu gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, ariko n’ubundi bigaragara ko hari abinangiye banga kureka ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abari kuburana ubu hafi ya bose wumva bazwi ku mazina atari mu byangombwa byabo (aho humvikana ayo bakunze kwitwa nka Gasongo, n’andi).

Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo muri uku kwezi k’Ukwakira, 2025.

Ivomo: Umuseke

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 8 =

Previous Post

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Next Post

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi 'Theo Bosebabireba' atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.