Abarenga 80 bahitanwe n’umwuzure wadukiriye Abadage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi birahamya ko abantu 81 baburiye ubuzima mu kiza cy’umwuzure wadukiriye abatuye mu burengerazuba bw’u Budage.

Ibihugu bituranye n’u Budage mu burengerazubwa bwabwo nabo bagezweho n’uyu mwuzure kuko u Bubiligi buri kubara abantu icyenda (9) bahaburiye ubuzima mu gihe Luxermburg n’u Buholandi nabo bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Izindi Nkuru

Iyi mibare y’abari kuburira ubuzima muri uyu mwuzure ushobora kwiyongera cyane mu duce twa North Rhine-Westphalia na Rhineland-Palatinate.

Abatuye mu gace ka Rhineland-Palatinate barenga 1300 bavuye mu byabo ndetse abayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko kugeza ubu imirongo ya telefoni yacitse ku buryo itumanaho ryabaye ikibazo bityo binagoye kumenya aho bamwe barengeye cyangwa kuba habaho ihanahana ry’amakuru.

Image

Umwuzure watewe n’imvura idasanzwe washegeshe abatuye mu majyaruguru y’u Budage

Minisitiri ureberera utu duce, Roger Lewentz yabwiye ikinyamakuru cya SWR ko kugeza ubu hagati y’abantu 50 na 60 batazi aho baherereye kandi ko buriya ngo iyo umaze akanya utazi amakuru y’umuntu mu gihe cy’ibiza biba biteye ubwoba.

“N’ubwo hari imibare ivugwa y’abantu 81, hari abandi 40, 50 cyangwa 60 tutaramenya aho bari. Kandi birumvikana iyo utazi aho umuntu aherereye mu bihe nk’ibi ntabwo wabura kugira ubwoba” Roger Lewentz

Image

Umwuzure umaze guhitana abarenga 81 mu gihugu cy’u Budage

Image

Inyubako zimwe na zimwe zarengewe n’amazi izindi nazo amazi azigeze hagati

Uyu mwuzure watewe n’imvura idasanzwe iri kugwa mu bice bimwe na bimwe by’u Budage bityo igatuma imigezi nka Rhine yuzure igasendera ikarekura amazi arenga inkombe zayo kimwe mu byatumye abarenga 20 bahita bitaba Imana mu gace ka Euskirchen kari mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Abasirikare barenga 1000 boherejwe mu mijyi n’uduce tw’ibyaro twagizweho ingaruka n’uyu mwuzure kuko amwe mu mazu yamaze gusenyuka burundu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru